Umwami Mohammed VI yagiye mu muhanda kwishimana n’abaturage (VIDEO)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umwami Mohammed VI yagaragaye yishimina n'abaturage mu mihanda yo ku murwa mukuru wa Maroc

Si kenshi umwami yisanga muri rubanda na we akajya mu bandi agaragaza amarangamutima ye, Maroc/Morocco ikigera muri ¼ mu mikino y’Igikombe cy’Isi, mu bagiye kubyina intsinzi harimo Umwami Mohammed VI.

Umwami Mohammed VI yagaragaye yishimina n’abaturage mu mihanda yo ku murwa mukuru wa Maroc

Yagaragaye azengurutswe n’imbaga y’abafana b’ikipe y’Igihugu, na we azenguruka imihanga yok u murwa mukuru azunguza ibendera ry’igihugu cye.

Ni bwo bwa mbere Maroc igeze kure muri iyi mikino ndetse ni cyo gihugu cya Africa gisigaye mu irushanwa.

Iyi kipe iteye ikirenge mu cya Ghana na Senegal zombi zageze kuri iyi ntera.

Akazi karacyari kose kuko Maroc izahura na Portugal muri ¼ gusa iyi kipe yo mu bwami yagaragaje ko yiteguye neza, mu matsinda yanganyije na Croatia ubushize yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, yatsinze Canada, inatsinda Ububiligi bwo bwari bwageze muri ½ mu gikombe cy’isi cy’ubushize.

Ndetse igeze muri ¼ itsinze Espagne kuri penaliti aho umuzamu w’iyi kipe Yassine Bounou bita Bono, yakuyemo penaliti zose za Espagne zigera kuri 3.

Umwami Mohammed VI inshuti y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame ashimirwa ko ateza imbere imikino mu gihugu cye by’umwihariko umupira w’amaguru.

Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, (AU) yashimye ubutwari ikipe ya Maroc yagaragaje.

Ati “Africa yose irabishimiye, yuzuye umusaruro w’amateka Intare za Atlas zagaragaje, zikagera muri ¼ mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Ngaragaje ibyishimo byange no kubatera akanyabugabo mu cyiciro gikurikiyeho, ndetse nifatanyije mu byishimo n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI, n’abaturage bose ba Maroc.”

UMUSEKE.RW