Uruganda rwa SKOL rwishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 590

Abatuye mu Kagali ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, barishimira ko kuri uyu wa 02 Ukuboza 2022, Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 590.

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwishyuriye abaruturiye ubwisungane mu kwivuza
Ni muri gahunda ngarukamwaka y’ibikorwa bisanzwe bikorwa n’uru ruganda mu gufasha abaturage batishoboye baruturiye kubona ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage bavuga ko bajyaga bagorwa no kubona uko bivuza bitewe n’uko harimo abafite abana ku buryo byababeraga imbogamizi mu gihe barwaye cyangwa barwaje, ari na ho bahera bashimira byimazeyo SKOL Brewery Ltd ku gikorwa cy’ubugiraneza yabakoreye kuko bagiye kujya babona ubuvuzi batavunitse.

Mukanyandwi Marie Chantal atuye mu Mudugudu wa Nyabihu mu Kagali ka Nzove avuga ko uru ruganda rwababereye umubyeyi, usibye kubaha ubwisungane mu kwivuza bahabwa n’akazi bakabasha kwiteza imbere.

Ati “Nk’umubyeyi ufite umuryango w’abantu batandatu bambereye umubyeyi, sinabona uko mbashimira , mu by’ukuri Skol irarenze.”

Nikuze Marie wo mu Mudugudu wa Ruyenzi avuga ko afite abana batandatu bose bakaba nta mituweli bagiraga, ku buryo bagorwaga no kwivuza mu gihe habaga hari urwaye.

Ati “Nta bushobozi twari dufite bwo kwishyura mituweli, ntabwo nabashaga kujya kwivuza n’abana bakarwara bagahera mu nzu, none ndashimira kuko tubona abaterankunga badutekerezaho bakaduha mituweli, bakatwibuka ko natwe tuyikeneye kuko byari bingoye kubona mituweli pe!”.

Mugenzi we ati “Ibibazo twahuraga na byo ku baturage batuye muri aka Kagali, badafite Mituweli baremberaga  mu rugo, ariko ubu ngubu kuba twabonye ubwo bufasha bwaturutse kuri SKOL, ubu noneho tugiye kujya twivuza, kubera ko twabashije kubona ubwisungane mu kwivuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko ari amahirwe kugira umuturanyi mwiza nka SKOL Brewery Ltd.

- Advertisement -

Ati” Batekereza no ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane abatishoboye, tuzi ko abantu bose batabasha kubona ubwisungane mu kwivuza, umufatanyabikorwa nk’uyu utekereza ku baturage badafite amikoro biba bidushimishije.”

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko bishimira iterambere ry’abaturage kuko bamwe batangiye kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Icyo twishimira cyane ni iterambere ry’abaturage kuko umubare twatangiye dufasha kubona ubwisungane mu kwivuza ugenda ugabanuka kubera kugenda biyishyurira.”

Yakomeje avuga ko mu ntego z’uru ruganda nubwo rukora ubucuruzi harimo no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Skol si ikigo kiri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo kiri hano no mu rwego rw’ikigo cyita ku bijyanye n’imibereho.”

Avuga ko kuva SKOL yatangizwa, yafashije ishoramari mu baturage baturanye n’uruganda mu byiciro bitandukanye haba mu kubaha akazi.

Uru ruganda abarukoramo 60% baturuka byibura mu bilometero bibiri, ndetse uyu mwaka bahaye imyambaro y’ishuri ku bana biga mu ishuri ribanza rya Nzove

Umwaka ushize uru ruganda rwishyuriye abaturage ubwisungane mu kwivuza 1350, mu gihe uyu abishyuriwe ubwa 2022/23, ari 590.
SKOL ivuga ko usibye ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bita no ku buzima bw’abaturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW