Urukiko rwasabwe gutumiza Gen Rwarakabije mu rubanza rw’abahoze muri FDLR

Umunyamategeko w’unganira Lt.Col Mpakaniye Emelien, Lt.Col HABIMANA Emmanuel na Brigadier Gen Léopord Mujyambere yasabye Urukiko ko abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul nabo bazumvwa nk’uko nabo babatanze.
Me Bigimba asaba ko abatangabuhamya barimo Fen Paul Rwarakabije batumizwa mu Rukiko

Me Felix Nkundabatware Bigimba wunganira abahoze ari abayobozi muri FDLR mw’iburanisha ryo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022 yahawe umwanya munini abwira Urukiko kubyo abakiriya be baregwa.

Icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe Me Bigimba yavuze ko abo yunganira bemera ko bagiye muri FDLR ariko bitari ku bushake bwabo.

Ati“Iyo habuze ubushake biba bivuze ko nta cyaha cyakozwe.”

Me Bigimba avuga ko abo yunganira bagiye muri FDLR bahunze kandi batarikubona uko bava muri uwo mutwe ngo baze mu Rwanda kuko niyo bamenyega (Abayobozi bo hejuru muri FDLR) ko bafite gahunda yo kuza mu Rwanda bari kwicwa ndetse bagahabwa ibihano biremereye birimo no gukubitwa nk’uko abo yunganira babivuze.

Me Bigimba yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko kuba abo yunganira baragiye muri FDLR bitari ku bushake batagakwiye guhamwa na kiriya cyaha.

yYvuze ko abatangabuhamya bashinjije umukiliya we Brigadier Gen Léopord Mujyambere alias Musenyeri unafatwa nka kizigenza muri uru rubanza bagiye bivuguruza aribo Martin Nzitonda.

Ati“Léopord na Mpakaniye batanze nabo abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul banabanaga muri FDLR ariko bo ntibigeze babazwa binashobotse nabo bazabazwa nk’uko abo ku ruhande rushinja babajijwe.”

Me Bigimba avuga ku cyaha cy’ubugambanyi abo yunganira baregwa yavuze ko bose icyo cyaha bagihakana bashingiye ko kuva bahunga kugeza bafashwe nta gitero bo ubwabo bigeze bazamo mu bitero bateye u Rwanda, nta n’uruhare rwabo rugaragazwa baba baragize cyangwa se ngo hatangwe ibimenyetso.

- Advertisement -

Ati“Ibikorwa byabo byari ibyo kurwana ku mpunzi igihe zaba zitewe n’imitwe yo muri Congo irimo Mai Mai.”

Me Bigimba agasaba ko icyo cyaha nacyo bagihanagurwaho.

Me Bigimba avuga ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba aravuga ko itegeko rihana icyo cyaha ryasohotse nyuma.

Avuga ko itegeko rihana kiriya cyaha ryasohotse Brigadier Gen Léopord Mujyambere afungiye muri Congo, avuga kandi ko iryo tegeko ryasohotse Mpakaniye Emelien yari yarasezeye muri FDLR yaragiye kwivuza kubera uburwayi bwe, naho Emmanuel HABIMANA we akaba yararwaye umugongo yavuze ko wizanye.

Me Bigimba ati“Bose ibi byaha bakwiye kubihanagurwaho ahubwo bakajya mu ngando i Mutobo maze bakajyanwa mu buzima busanzwe.”

Urukiko rwabajije Me Bigimba uko umuntu yamara muri FDLR imyaka irenga 20 ku gahato katigobotorwa nk’uko abo yunganira babivuga.

Yasubije ko abo yunganira bari bafite abayobozi babakuriye kuburyo iyo babikinisha bari kwicwa, guhabwa ibihano biremereye agendeye ku mvugo zabo.

Urukiko rwavuze ko rutanze kubaza abatangabuhamya bo ku ruhande ruregwa ahubwo rwabanje kumva kwiregura kwabo bityo nyuma yo kwiregura ruzareba niba abatangabuhamya babazwa cyangwe se ntibabazwe.

Abaregwa bose uko ari batandatu bari abasirikare bo muri FDLR ibyaha baregwa barabihakana bagasaba kujyanwa i Mutobo noneho bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bahoze muri FDLR.

Ubushinjacyaha buvuga ko abajyanwa i Mutobo baba barizanye barambitse intwaro hasi bitandukanye naba bafatiwe muri congo.

Nta gihindutse iburanisha ruzasubukurwa taliki ya 13 Gashyantare 2023 UMUSEKE uzakomeza gukirikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Urukiko rwasabwe ko Gen Paul Rwarakabije yaza gutanga ubuhamya
Biregura Bavuga ko binjiye muri FDLR kubera amaburakindi

Abahoze mu buyobozi bwa FDLR babwiye Urukiko ko bayinjijwemo ku ngufu

THEOGENE NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza