US: Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza muri Afurika mu 2022 wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Paul Kagame ahabwa igihembo cy’indashyikirwa nk’umuntu wagize uruhare mu guhangana na Covi-19

Ni igihembo yahawe n’Umuryango witwa American Academy of Achievement, uhemba abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, Kagame yagihawe kubera uruhare rukomeye yagize mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umuryango American Academy of Achievement washinzwe na Brian Rynolds mu 1961, ushimira abantu bageze ku bintu bikomeye byagize uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, ndetse abato bakabasha kubigiraho.

U Rwanda rukaba rumaze kugera ku ntambwe ishimishijwe mu guhangana Covid 19.

Muri Werurwe 2020 nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda, aho yari Umuhinde yagaragayeho.

Nyuma y’iminsi mike abonetse, Guverinoma y’u Rwanda yahise ifata ingamba zirimo na guma mu rugo no gufunga amashuri mu gihugu hose, gusa izi ngamba zose zamaze koroshywa.

Perezida wa Senegal, Macky Sall na we yagenewe ishimwe

Ku wa 14 Gashyantare 2021, u Rwanda nibwo rwabaye igihugu cya mbere muri aka karere gitangije ibikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19 ku baturage bacyo, ibintu byasabye igihugu gutanga amafaranga mu kugura inkingo harimo n’izatanzwe nk’inkunga n’ibihugu by’amahanga.

U Rwanda rwesheje umuhigo wo gukingira abaturage miliyoni 7,5 bari hagati y’imyaka 12 na 60 nibura bakaba barahawe doze imwe y’urukingo rwa COVID-19 kugera tariki 31 Ukuboza, 2021, ubundi intego y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS/WHO yari ugukingira 40% by’abaturage.

Perezida Paul Kagame ni na we wahaye Isahani ya Zahabu ‘Golden Plate Award’ Perezida wa Senegal, Macky Sall n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucurizi, Mme Ngozi Okonjo-Iweala, na bo bagenewe iri shimwe.

- Advertisement -
Mme Ngozi Okonjo-Iweala na we yahawe ishimwe

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW