Aba-Rayons bari birengeje Haringingo i Huye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kunganya na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, abakunzi ba Rayon Sports bababajwe n’uyu musaruro ndetse babwira umutoza ko abagomba ibisobanuro.

Abakunzi ba Rayon Sports bashenguwe no kubura amanota i Huye

Ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Mukura VS nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Muri uyu mukino wafatiwemo ibyemezo by’abasifuzi bitishimiwe n’abakunzi b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, undi wahabwiriwe nabi ni umutoza Haringingo Francis Christian.

Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bafana bazamuye amajwi ya bo bavuga ko badakeneye kumva umutoza Haringingo yongera kuvuga ko yari afite abakinnyi badahari cyangwa bavunitse.

Bamwe begereye inzira abakinnyi n’abatoza bacamo iyo bavuye cyangwa basubiye mu rwambariro, maze bagaragariza uburakari umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Abaganiriye na UMUSEKE, bavuze ko bashenguwe no kubura amanota atatu imbumbe kuri uyu mukino n’ubwo banagaruka ku misifurire itarababaniye.

Gusa benshi bahuriza ku kuba umutoza Haringingo apanga ikipe nabi, bigatuma igenda itakaza amanota ya hato na hato.

Umwe ati “Ese utambeshye turashaka igikombe? Wagitwara ute n’iyi mikinire? Wagitwara ute n’iyi misifurire?”

Undi ati “Haringingo natuvire mu ikipe niba banamuhemba bayamuhe agende. Ntabwo Rayon ifite abakinnyi bo kunganya na Mukura rwose. Ndasaba Rtd Uwayezu gukora impinduka.”

- Advertisement -

Undi ati “Ikibabaje ni uko ubuyobozi buzajya gukora impinduka amazi yarenze inkombe. Bashatse bareka gukomeza kuryama k’uriya mutoza.”

Uretse aba kandi, abandi bakomeje kwijujuta bagaragaza ko ikipe bihebeye [Rayon Sports] ikomeje kuyonga umunsi ku wundi kandi bo babona wari umwaka wo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports ubu yicaye ku mwanya wa Kane n’amanota 31 mu mikino 17, ikaba irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere n’amanota 34.

Haringingo na bagenzi be bari ku gitutu cy’Aba-Rayons

UMUSEKE.RW