Abanyarwanda 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho virusi itera ibisazi buri mwaka

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda abantu 500 kugera ku 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho kugira virus itera ibisazi by’imbwa mu mwaka.

 

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko 78% by’abantu bajya kwivuza kwa muganga bariwe n’amatungo 70% baba bariwe n’imbwa.

 

Ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26,000 na 59,000, muri bo abarenga 95% bakaba babarizwa muri Afurika na Aziya.

 

Ni imibare ishobora kwiyongera mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye zirimo gukingira imbwa, kwirinda kurumwa nazo, kurwanya ko zizerera ku gasozi no gufata ibyemezo bigamije guhashya iyi ndwara iri mu zititaweho uko bikwiye.

 

Iyi ndwara yandura iturutse mu macandwe y’inyamaswa iyirwaye mu gihe irumye indi cyangwa umuntu.

- Advertisement -

 

Urukonda rw’imbwa yanduye narwo rushobora kwanduza igihe ruhuye n’igice cy’umubiri w’umuntu cyangwa inyamaswa ifite igisebe.

 

Iyi Virusi iguma ku mubiri aho yinjiriye igihe gito, nyuma igakomeza yerekeza mu bwonko inyuze mu myakura, iva mu bwonko yerekeza mu mvubura z’amacandwe.

 

Ni virusi yemezwa na muganga igihe ibimenyetso birimo kugira umuriro,gutitira, guta urukonda, kuvangirwa, kumoka nk’imbwa n’ibindi byatangiye kugaragara.

 

Nyuma y’uko ibyo bimenyenyetso bigaragaye, umuntu wafashwe n’indwara y’ibisazi by’imbwa 100% yitaba Imana.

 

Abaturarwanda basabwa gukingiza imbwa buri mwaka

Mu gihugu hose abaciririye imbwa bashishikarizwa kuzikingiza buri mwaka mu rwego rwo kwirinda indwara y’ibisazi byayo.

Gaspard Harerimana utuye i Ruheru mu Karere ka Nyaruguru yaciririye imbwa akaba n’umwe mu bayikingiza indwara y’ibisazi by’imbwa abikora mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Ati ” Indwara y’ibisazi by’imbwa irica ariko iyo imbwa ikingiwe tuba dutekanye kandi nayo ifite ubuzima bwiza.”

Mugenzi we nawe ati “Iyo imbwa ikingiwe n’uwo yarya nta kibazo yagira cyane. Tumaze gusobanukirwa akamaro ko gukingiza imbwa.”

Ni mu gihe RAB mu ishami ryo gukurikirana indwara z’amatungo no kuzirwanya, Dr. Ntegeyibizaza Samson, avuga ko bafatanyije n’abaturage bagomba kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa bakingira imbwa zose mu gihugu.

Ati “Turasaba kwita cyane kuri gahunda yo gukingiza imbwa zabo kugira ngo tuzashobora guhashya burundu indwara y’ibisazi by’imbwa”

Abaturage bagirwa inama yo kudatoza imbwa kugira ubugome

Inama z’impuguke mu buvuzi

Dr Richard Nduwayezu uhagarariye ubushakashatsi ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba n’umwe mu bahagarariye umuryango wa WAG wita ku gukura imbwa ku muhanda, yabwiye UMUSEKE ko abantu bagomba kwirinda kuribwa n’imbwa kandi bakazikingiza ku gihe.

Avuga ko abanyarwanda bakwiriye gucika ku muco wo gushotora imbwa bazitera amabuye cyangwa kuzikubita kuko akenshi bibakururira kurumwa nazo.

 

Ati “Abenshi baribwa n’imbwa kuko usanga bazishotoye, uyisanze ku muhanda uyiteye ibuye, bayivanye aho yari iri ugasanga nayo izanye kwirwanaho.”

 

Akomeza avuga ko “Abandi bakunda kurumwa n’imbwa ni abana kuko usanga babana mu rugo noneho bakayikora nko ku murizo bakayibabaza noneho ikabarya yitabara naho ubundi imbwa ni itungo ryiza kandi ryumvira.”

 

Dr Nduwayezu avuga ko atari ngombwa kwigisha imbwa ubugome no kuyicisha inzara kuko iyo yitaweho neza icunga umutekano uko bikwiriye.

 

Ati “Imbwa igomba guhabwa amazi yo kunywa, ikagira inzu ibamo kandi ukajya unayireka ikananura amaguru igatembera.”

 

Nshimiyimana Ladislas, ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho muri RBC avuga ko ibisazi by’imbwa ari imwe mu ndwara umunani zititaweho uko bikwiye zigaragara mu Rwanda.

 

Agaragaza ko guhangana n’iyi ndwara bisaba gukorana n’inzego zitandukanye zirimo ubuvuzi bw’abantu n’ubuvuzi bw’amatungo.

 

Atanga inama ko umuntu urumwe n’imbwa hari ibyo ashobora kwikorera byihuse nko koza igisebe akoresheje amazi meza aharumwe hatarashira iminota 15.

 

Nyuma y’ubwo butabazi bw’ibanze uwarumwe n’imbwa yihutira kujya kwa muganga bakamuha indi miti imufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri agahabwa n’urukingo rumukingira kurwara ibisazi by’imbwa.

 

Ati “Buri mbwa igomba gukingirwa buri mwaka no kwirinda ko ziva mu rugo kuko zishobora kwanduzwa n’izo mu gasozi zifite virusi.”

 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rufite intego y’uko mwaka wa 2030 nta muntu uzaba yicwa n’indwara y’ibisazi by’imbwa.

Dr Nduwayezu Richard yasabye abantu kwirinda gushotora imbwa mu gihe bahuye
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho muri RBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW