Abapadiri bo mu Rwanda bogeye uburimiro kubo mu Burundi-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abapadiri bakorera mu Rwanda muri Diyoseze ya Ruhengeli banyagiye ibitego 5-0 abo muri Diyoseze ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi mu mukino w’ubuvandimwe wabahuje.

Umukino woroheye abapadiri bo mu Rwanda

Ni umukino wabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2023 kuri Stade Umuco mu gihugu cy’u Burundi watangiye amakipe yombi asatirana.

Imbere y’ibihumbi by’Abarundi bari baje kwihera ijisho uyu mukino, Abapadiri bo mu Rwanda barushije imbaraga abo mu Burundi babanza igitego hakiri kare cyane.

Abo mu Burundi bagerageje kwihagararaho ariko biba iby’ubusa abo mu Rwanda babinjiza ibitego umusubirizo nk’abadahari.

Mu gihe abo mu Burundi bagaragazaga umunaniro, abo mu Rwanda imyuka yari yose imbere y’abafana b’u Burundi.

Umukino warangiye Abapadiri bo muri Diyoseze ya Ruhengeli mu Rwanda bogeye uburimiro kubo muri Diyoseze ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi ku ntsinzi y’ibitego 5-0.

Abapadiri bo muri Diyoseze ya Ruhengeli no mu mukino wa Basketball batsinze ab’i Muyinga ibitego 31-18.

Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeli, Musenyeri Vincent Harolimana yavuze ko bifuza ko imikino nk’iyi yakomeza kugira ngo abantu bahure bishime, bubake ubuvandimwe.

Avuga ko yifuza ko Abapadiri bo muri Diyoseze ya Muyinga nabo bazaza mu Rwanda bagasangira ibyishimo n’Abakristu bo muri Diyoseze Ruhengeli n’Abanyarwanda muri rusange.

- Advertisement -

Ati ” U Burundi n’u Rwanda dufite ibintu byinshi biduhuje, ururimi, muravuga tukumvikana, nkaba mbona amateka aduhuje iriya mipaka ntabwo ari iyo kudutandukanya ahubwo ni iyo kuduhuza.”

Akomeza agira ati “Amarembo ubwo afunguye tuzakomeza gushyira imbaraga mu guhura, tugire n’ibindi bikorwa bituma abantu bakomeza kubaka ubuvandimwe.”

Musenyeli Hakolimana yavuze ko bakiriwe neza mu Burundi kuva ku mupaka wa Nemba biba akarusho mu gihe cy’imikino kuko hari akanyamuneza.

Ati “Numva abantu bose bakumva ko turi abana b’Imana muri Kristu tukaba abavandimwe maze tugashyigikira ibikorwa by’ubuvandimwe bituma abantu begerana bakareka ibibatanya.”

Abashinzwe umutekano bari bahari kugira ngo abafana badatwarwa n’ibyishimo bakinjira mu kibuga
bari bahuruye n’iyonka kuza kwihera ijisho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW