Abavoka bashya basabwe guca ukubiri na ruswa

Abavoka bagera kuri 231 barimo nibura abanyamahanga 150 kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 barahiriye kuba abavoka b’umwuga.
Abavoka b’umwuga bashya barahiye

Perezida w’urugaga rw’abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yabibukije ko umwuga bajemo ugira amabwiriza, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yagize ati“Mwibuke ko uyu mwuga ugira amategeko n’amabwiriza awugenga, mugomba kubyubaha. Mwirinde aho mwahurira na ruswa kandi murangwa n’ubumuntu muri buri kibazo muzakemura.”

Me Nkundabarashi yavuze ko abanyamategeko bakenewe, abasaba kuba ibisubizo bya benshi no kuzaba indashyikirwa.

Yagize ati” Muri iyi minsi ubucuruzi bwose bwemewe bukenera abanyamategeko bihariye, bashobora kuba ibisubizo mu bibazo bitandukanye. Ni Mutangira akazi, muzabitekerezeho , muzabe indashyikirwa mu byo muzakora. Amahirwe Masa.”

Aba binjiye mu kunganira abantu mu mategeko baje mu gihe muri Kanama umwaka ushize hari hahagaritswe abavoka 96 bazira imyitwarire mibi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, RBA, Me Nkundabarashi Moïse, yatangaje ko abo bavoka bahanwe n’urugaga hashingiwe ku makosa anyuranye y’umwuga bagiye bakora.

Ati “Abavoka iyo bagize amakosa y’umwuga bakora banyuzwa muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire, hanyuma nayo igafata icyemezo ishingiye k’uwo yumvise ubwiregure bwe.”

Yakomeje ati “Binyuze muri Komisiyo Ishinzwe imyitwarire y’Abavoka hari abagezwayo hagasangwa nta makosa bakoze bigendanye n’ibisobanuro batanga imbere y’iyo komisiyo gusa uwagaragaweho ikosa arahanwa kandi akamenyeshwa n’ibyemezo.”

Mu banyamahanga binjiye mu mwuga wo kunganira abantu mu Nkiko baturuka mu bihugu bya Cameroun, Kenya, Uganda n’u  Burundi.

- Advertisement -
Me Nkundabarashi Moïse yabasabye kuzarangwa n’ubunyangamugayo mu mwuga wabo

Byari ibyishimo nyuma yo kurahira
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW