Amagare: Irushanwa ry’Intwari ryagarutse

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy, rifatanyije n’Urwego rushanzwe Intwari ku rwego rw’Igihugu, CHENO, hongeye gutegurwa irushanwa ryo Kibwuka no kuzirikana Intwari z’u Rwanda.

Hagiye gukinwa irushanwa ry’Intwari mu mukino w’amagare

Iri rushanwa ngarukwamwaka, ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ubutwari bw’Abanyarwanda uzaba tariki 1 Gashyantare 2023.

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Ferwacy, n’Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu n’impeta by’ishimwe, CHENO, hateguwe irushanwa ryiswe “Heroes Cycling Cup” izaba ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryahawe Insanganyamatsiko rya “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”

Isiganwa rizitabirwa n’ibyiciro bitanu birimo: ingimbi n’abangavu, abagore, abahungu (U23) n’abagabo, rizakinirwe mu mihanda y’Akarere ka Gasabo.

Abasiganwa bazakinira ku ntera y’Ibirometero 11.6 [Km 11.6].

Inzira zizakoreshwa: BK Arena – Cogebanque – Gasabo District office – Tele 10 – RDB – SP Gishushu – MTN – Auto Express – Kibagabaga Hospital – Orex Station – Engen Station – Igicumbi cy’Intwari – BK Arena.

Intera buri cyiciro kizasiganwaho:

Abangavu: 6 laps = 69,6 Km

- Advertisement -

Ingimbi & Abagore: 8 laps = 92,8 Km

Abatarengeje imyaka 23 [U23] & Abagabo: 10 laps = 116 Km

Biteganyijwe ko iri siganwa rizatangira Saa yine za mu gitondo.

Habimana Jean Eric yari yaryegukanye mu 2020, ariko mu 2021 ntiryakunwa kubera ibibazo by’icyorezo cya Covid-19 ariko ryongera gusubukurwa mu 2022 hakina abakinnyi bakiri bato mu rwego rwo kubatoza umuco w’Ubutwari bakiri bato. Benshi mu bakinnye iryo mu mwaka ushize, bazaba bari mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu ku Cyumweru.

Abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda bagiye kongera kuryoherwa

UMUSEKE.RW