Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba, mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2022/2023, ryasobanuye ko hari udushya two kwitega kandi abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda bazaryoherwa.
Imikino ifungura irimo uwo REG BBC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, yakiramo Orion BBC yazamutse muri uyu mwaka w’imikino mu gihe Patriots BBC yakira Kigali Titans yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Iyi mikino iteganyijwe saa Moya na saa Tatu z’ijoro, irabera ku Kibuga cya Kaminuza ya Kepler kiri i Kinyinya.
Nyuma y’icyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2023, ni bwo hazatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore ndetse n’iy’icya Kabiri mu bagabo.
Umujyanama mu bya Tekinike muri FERWABA, Habimana Mugwaneza Claudette, yavuze ko Shampiyona y’uyu mwaka izaba ku rwego rwiza ndetse nta guhindura cyane ingengabihe bizabaho kuko ubushize byatewe n’ikibazo cy’ibibuga.
Ati “Mu mwaka ushize twagize ikibazo cy’ibibuga, ariko uyu mwaka tubijeje ko ingengabihe twashyize hanze, uretse amasaha ashobora guhinduka ariko twemeranyije n’abanyamuryango ko ingengabihe itagomba guhinduka.”
Ibibuga bizifashishwa muri Shampiyona y’uyu mwaka birimo icya Kepler i Kinyinya, Stecol i Masoro, UR Kigali (mu Cyiciro cya Kabiri), IPRC Kigali, LDK (kizatangira gukoreshwa muri Gashyantare) n’ikindi gishya kiri Kimironko na cyo kizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2023.
Mugwaneza yavuze ko impamvu ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo kitazifashishwa uyu mwaka ari uko basanze gitera abakinnyi kuvunika no kugira ibibazo by’amavi n’utugombambari, ashimangira ko kizongera kwifashishwa nikimara gukorwa muri Werurwe cyangwa muri Mata.
Ku bijyanye no kuba uyu mwaka, Ferwaba yarekuye inshinano zo gutegura irushanwa ryo kwitegura Shampiyona, ikaba yarasabye amakipe kwishakira imikino ya gicuti, Mugwaneza yavuze ko irushanwa bateguraga n’ubundi “ryitabirwaga n’amakipe atarenze atanu kandi hari ageze kuri 20.”
- Advertisement -
Ati “Amakipe yarifataga nk’iridafite umumaro, duhitamo kuyashyira mu biganza ubushobozi bwo kwishakira imikino ya gicuti mu rwego rwo kubasha kwitegura. Twabemereye ko tuzajya tubafasha ibijyanye na tekinike birimo kubaha abasifuzi n’ibindi.”
Ku bwe, asanga kuba nta mikino ya gicuti amakipe yakinnye, bishobora kugira ingaruka ku bakinnyi bashobora gushaka gukoresha imbaraga nyinshi mu kibuga, bigatuma bagira imvune mu mikino ya mbere.
Nk’uko byagenze mu mwaka ushize w’imikino, n’uyu mwaka hazamanuka amakipe ane ya nyuma mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo, ni mu gihe azazamuka azaba ari abiri.
Iyi gahunda igamije kugira ngo guhera mu 2024, Icyiciro cya Mbere cy’Abagabo kizabe gikinwa n’amakipe 10 aho kuba 12 nk’uko bimeze uyu munsi.
Mu mikino ya nyuma ya ‘play-offs’ ya Shampiyona hazakinwa imikino irindwi naho muri ½ cyayo hazakinwa imikino itanu.
Amarushanwa azitabirwa n’ikipe y’Igihugu y’Abagore mu 2023:
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moïse, yavuze ko bitewe n’uko u Rwanda ruzakira Afrobasket 2023 mu Bagore, Ikipe y’Igihugu igiye gutangira umwiherero guhera kuri uyu wa Gatanu.
Agaruka ku myiteguro, Mutokambali yagize ati “Nubwo tuzakira [Afrobasket] ariko ntibizatubuza kwitabira andi marushanwa. By’umwihariko, muri Gashyantare kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 19, tuzitabira imikino ya Zone V izabera muri Uganda. Afrobasket yo izaba tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama.”
Mu yandi Makipe y’Igihugu azakina harimo iz’Abatarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa, zizitabira imikino ya Afrobasket n’iy’Akarere ka Gatanu.
Ku Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagabo, yo izitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’irushanwa rya AFRO-CAN ryitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Hari kandi n’amakipe y’abakina ari batatu na yo azitabira amarushanwa ya Nations League.
Hazaba iserukiramuco mu marushanwa azakinirwa mu Rwanda mu 2023!
Uretse Afrobasket ya 2023 izahuza amakipe y’abagore, muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda ruzakira kandi amarushanwa atandukanye arimo n’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) muri Gicurasi, igiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Jabo Landry ushinzwe Ibikorwa by’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), yavuze ko hari ibiganiro byo kureba uburyo u Rwanda rwakomeza kwakira imikino ya nyuma ya BAL.
Ati “Mu marushanwa mpuzamahanga tuzakira harimo BAL izaba igiye ku nshuro ya gatatu, ndetse mu masezerano yari ahari akaba ari wo mwaka wa nyuma. Hari ibiganiro byo kureba ko twakomeza kuyakira hano. Imikino ya nyuma izitabirwa n’amakipe umunani.”
Yakomeje agira ati “Ikindi gikorwa tuzakira ni Iserukiramuco rya Giants of Africa rizaba muri Kanama uyu mwaka, rizahuza Basketball n’imyidagaduro mu gihe cy’icyumweru.”
Biteganyijwe ko mu ntangiriro za Werurwe ari bwo hazaba irushanwa rishya rya “Coupe du Rwanda” hakinozwa uburyo rizakinwamo.
Umwaka w’imikino ya Basketball mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2023, uzasozwa n’Umukino w’Intoranywa “All-Star Game” uzaba tariki ya 9 Nzeri 2023.
UMUSEKE.RW