Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

Congo yakajije umutekano ku mupaka uyihuza n’u Rwanda

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/19 4:04 PM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023, ku mupaka uyihuza n’u Rwanda, hatashywe utuzu 26 tw’abarinda umupaka, inzu enye zizakorerwamo ibikorwa byo kuwugenzura n’inzu z’ubwiherero enye (4) mu rwego rwo gukaza umutekano ku mupaka.

Kubaka utuzu tw’uburinzi ngo ni mubyo Perezida Tshisekedi yiyemeje

Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Ndima Kongba, ku mupaka wa Goma n’Akarere ka Rubavu.

Guverineri wa Gisirikare wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yavuze ko bizafasha gukemura ibibazo by’umutekano bikunze kuhaba, ndetse no guca intege ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati “Biri mu ntego za  Perezida Felix Antoine Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi aho ashaka kuvugurura umutekano no guca intege ibiwuhungabanya.”

Gahunda yo kubaka inyubako zigenzurirwamo umutekano w’umupaka ibaye mu gihe hashize amezi arenga arindwi umubano w’u Rwanda na Congo ujemo igitotsi.

Kwamamaza

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu yaba u Rwanda n’uyu mutwe bahakanye bivuye inyuma.

Hari abanyepolitiki bakomeye muri RD Congo basabye ubutegetsi bwa Tshisekedi kubaka urukuta runini rutandukanya ibihugu byombi kuva i Goma kugera mu bice bambuwe na M23.

Bavuga ko umwanzi azajya ava mu Rwanda bamureba
TUYISHIMIRE RAYMOND /  UMUSEKE.RW
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Gasabo: Umugabo yishwe n’abantu bamusanze aho yakoraga uburinzi

Inkuru ikurikira

Rutsiro: Umukobwa yateranyije abasore, umwe ahasiga ubuzima

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Rutsiro: Umukobwa yateranyije abasore, umwe ahasiga ubuzima

Rutsiro: Umukobwa yateranyije abasore, umwe ahasiga ubuzima

Ibitekerezo 4

  1. Leon says:
    shize

    Mu kanya muri izo tower barashyiramo matelas biryamire. Haraba harimo inkumi na Kanyanga. Ubundi bahanuke bagwe hasi ngo pooooo

    • Karake Jeanine says:
      shize

      Leon! Uradushuka utujyana mu “Izasabwe” (ibya kera). Bulya si buno. Ibuka ukuntu indege yaje ikwagwa i Rubavu maze abarinze ikibuga bakajya kwihisha kugeza ubwo yongeye ikigurukira ntawe uyibajije ikiyigenza.

  2. Amin says:
    shize

    @ Jeanine, u are funny. Iyo ndege yo yari ije kubaza iki? Indege ya gisirikare ijya mu kindi gihugu for tourism? Uwariwe wese yabona ko ari fake pilots batazi aho bajya.

  3. Amin says:
    shize

    @ Jeanine, u are funny. Iyo ndege yo yari ije kubaza iki? Indege ya gisirikare ijya mu kindi gihugu for tourism? Uwariwe wese yabona ko ari fake pilots batazi aho bajya.
    The government of Rwanda issued a clear statement about.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

AS Kigali ntizakina Igikombe cy’Amahoro

2023/02/05 1:02 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010