Cyera kabaye kapiteni wa Rayon Sports yabazwe urutugu

Nyuma yo kugira imvune y’urutugu rw’iburyo, Ndizeye Samuel usanzwe ari kapiteni wungirije wa Rayon Sports, yabazwe kandi kubwaga kwe kwagenze neza nk’uko byemejwe n’abaganga.

Ndizeye Samuel yabazwe urutugu rw’iburyo

Tariki 7 Ukwakira 2022, Ndizeye yabanje kugira ikibazo ku rutugu mu mukino wari wahuje Rayon Sports na Musanze FC mu mukino wa ½ cy’irushanwa rya ‘Made in Rwanda’, ariko akomeza kwihagararaho mu yindi mikino yakurikiyeho.

Byaje kuba bibi, ku mukino wahuje Rayon Sports yakinnye na APR FC. Kuri uyu mukino, Ndizeye Samuel yavuye mu kibuga ataka cyane ndetse urutugu rwe rwcomotse.

Abaganga baje kwemeza ko agomba kubagwa, ariko bibanza kugorana bitewe n’uko amafaranga yo kumufasha yari atarayahabwa n’ubuyobozi bw’ikipe akinira.

Gusa ku bw’amahirwe, uyu myugariro yaje kubagwa ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023 nk’uko byemejwe na Rayon Sports.

Bati “Ndizeye Samuel yakorewe ibikorwa byo kubagwa urutugu rw’iburyo kandi byagenze neza, turamwifuriza gukira vuba.”

Gusa ntabwo higeze hatangazwa igihe uyu myugariro azamara adakina, kuko bigomba gutangazwa n’abaganga bamukurikirana bafatanyije n’ab’ikipe.

Samuel asanzwe ari myugariro ngenderwaho muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW