Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Dr Mukwege yasabye iperereza ku byobo byasanzwemo abiciwe muri Ituri

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/22 5:55 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Dr Denis Mukwege wigeze guhabwa igihembo cya Nobel, yasabye abayobozi ba RD Congo gutangiza iperereza no gusobanura byimbitse ku byobo byasanzwemo imibiri y’abantu mu Mudugudu wa Nyamamba na Mbongi mu Ntara ya Ituri.

Dr Denis Mukwege yasabye iperereza ryimbitse

Ni amagambo yatangarije i Bukavu kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023, nyuma yaho habonetse ibyobo bibiri byahambwemo abantu.

Kuri Dr Mukwege asanga ” Abaturage ba Congo ngo  babayeho mu bwoba no mu mutekano mucye.”

Dr Mukwege avuga ko ibyobo rusange byabonetse Nyamamba na Mbogi byarimo imirambo y’abagore n’abana bishwe n’inyeshyamba za CODECO.

Kwamamaza

Yasabye Umuryango w’Abibumbye kotsa igitutu itsinda ry’inararibonye z’abaganga no gufatanya kugira uruhare rukomeye mu gushyira umucyo ku bantu bishwe bakajugunywa muri ibyo byobo.

Hashize iminsi mu Ntara ya Ituri hatahuwe imva rusange y’abasivile bishwe n’inyeshyamba, yaririmo imirambo 42 igizwe n’abagore 12 n’abana 3 naho abandi basigaye ari abagabo.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka gutangaza ko arizo zavumbuye ibi byobo rusange.

Kuri Twitter bagize yagize “Twabonye ihohoterwa ryakorewe abaturage bo muri Ituri bikozwe na CODECO n’indi mitwe y’inyeshyamba , kandi twamaganye ubu bwicanyi, turanasaba abategetsi b’iki gihugu ko bakora iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane mu byukuri imvano y’urupfu rw’aba bantu.”

Aka Karere ni kamwe muduce tubarizwa mu burasirazuba bwa RD Congo turimo imitwe yitwaje intwaro myinshi ndetse itwara ubuzima bw’abaturage benshi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Ntwali John Williams – AMAFOTO

Inkuru ikurikira

Cyera kabaye kapiteni wa Rayon Sports yabazwe urutugu

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Cyera kabaye kapiteni wa Rayon Sports yabazwe urutugu

Cyera kabaye kapiteni wa Rayon Sports yabazwe urutugu

Ibitekerezo 2

  1. mahoro jack says:
    shize

    Ko imibare y’abishwe numva ayizi, n’ababishe akaba yivugira ko ari Codeco, arasaba irindi perereza ry’iki? Ahubwo natubwire ko n’iyo Codeco ifashwa n’u Rwanda!

    Reply
  2. lg says:
    shize

    Uwo yahiriwe nabakora ibikorwa byiyica rubozo bikorwa ningabo za Congo nimitwe nka fdlr mai mai nindi abona za milioni zama dollars aho gushinja ababikora akikoma u Rwanda none umva iyo ageze ejo uzamwumva avuze ko uwo mutwe nawo ugizwe nu Rwanda uwo icyo agamije numururumba ninda nini idahaga ubwo arashaka andi yabonye ikigega ayoramo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010