Dr Denis Mukwege wigeze guhabwa igihembo cya Nobel, yasabye abayobozi ba RD Congo gutangiza iperereza no gusobanura byimbitse ku byobo byasanzwemo imibiri y’abantu mu Mudugudu wa Nyamamba na Mbongi mu Ntara ya Ituri.
Ni amagambo yatangarije i Bukavu kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023, nyuma yaho habonetse ibyobo bibiri byahambwemo abantu.
Kuri Dr Mukwege asanga ” Abaturage ba Congo ngo babayeho mu bwoba no mu mutekano mucye.”
Dr Mukwege avuga ko ibyobo rusange byabonetse Nyamamba na Mbogi byarimo imirambo y’abagore n’abana bishwe n’inyeshyamba za CODECO.
Yasabye Umuryango w’Abibumbye kotsa igitutu itsinda ry’inararibonye z’abaganga no gufatanya kugira uruhare rukomeye mu gushyira umucyo ku bantu bishwe bakajugunywa muri ibyo byobo.
Hashize iminsi mu Ntara ya Ituri hatahuwe imva rusange y’abasivile bishwe n’inyeshyamba, yaririmo imirambo 42 igizwe n’abagore 12 n’abana 3 naho abandi basigaye ari abagabo.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka gutangaza ko arizo zavumbuye ibi byobo rusange.
Kuri Twitter bagize yagize “Twabonye ihohoterwa ryakorewe abaturage bo muri Ituri bikozwe na CODECO n’indi mitwe y’inyeshyamba , kandi twamaganye ubu bwicanyi, turanasaba abategetsi b’iki gihugu ko bakora iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane mu byukuri imvano y’urupfu rw’aba bantu.”
Aka Karere ni kamwe muduce tubarizwa mu burasirazuba bwa RD Congo turimo imitwe yitwaje intwaro myinshi ndetse itwara ubuzima bw’abaturage benshi.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW