Eric Nshimiyimana mu muryango winjira gutoza Bugesera

Nyuma yo gutandukana na Ndayiragije Étienne, ubuyobozi bwa Bugesera FC bukomeje ibiganiro na Nshimiyimana Eric ushobora kwemezwa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Nshimiyimana Eric ashobora kugirwa umutoza mukuru wa Bugesera FC

Tariki 10 Mutarama 2023, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko ikipe ya Bugesera FC yamaze gutandukana na Ndayiragije Étienne wari ukiyifitiye amasezerano ariko impande zombi zigatandukana biciye mu bwumvikane.

Hahise hakurikiraho gushaka umusimbura we, ariko ikipe kugeza ubu ifitwe na Mutarambirwa Djabil wari wungirije Ndayiragije.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ibiganiro hagati ya Eric n’ubuyobozi bwa Bugesera FC, bigeze kure ndetse bidahindutse uyu mutoza yazaza gutoza iyi kipe mbere yo gusoza imikino yo kwishyura.

Mu gihe Eric yaba yemejwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, yaba agiye kongera gukorana na Mutarambirwa Djabil bakoranye muri AS Kigali.

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, ikipe ya Bugesera FC yaguye miswi na Sunrise FC nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Mutarambirwa Djabil ashobora kongera gukorana na Nshimiyimana Eric

UMUSEKE.RW