Espoir FC yaguze Abagande babiri

Nyuma yo gusoza imikino ibanza nabi, ikipe ya Espoir FC yongeye imbaraga mu ikipe igura abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Ikipe ya Espoir FC yaguze abakinnyi babiri barimo Janjali Joseph wahawe ikaze

Mu mikino 15 ibanza ya shampiyona, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rusizi, yabonyemo amanota arindwi. Yatsinzwe imikino imikino icumi, itsinda umwe inanganya indi ine. Irimo umwenda w’ibitego 17.

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwahise bujya ku isoko gushaka abakinnyi bazayifasha kutajya mu cyiciro cya Kabiri, maze igura Isaaka Sherif Yussuf wasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice na Janjali Joseph wasinye amasezerano azageza mu 2024. Aba bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda. Bombi bakina mu busatirizi.

Isaaka we yakiniye amakipe y’iwabo arimo Kyetume FC, Proline SA na Arua Hill. Yakinnye kandi mu bihugu birimo Seychelles na Vietnam.

Joseph we yaciye mu makipe arimo Vipers SC yo muri Uganda, Bright Stars FC, UPDF FC na Chaux OG.

Iyi kipe iherutse gutandukana n’abakinnyi barimo Bigirimana Issa, Munezero Faustin na Byumvuhore Trésor. Biravugwa ko yamaze kumvikana na Dusange Bertin ukinira Gicumbi FC ubu.

Isaaka Sherif Yussuf nawe ni umukinnyi mushya wa Espoir FC

UMUSEKE.RW