Ferwafa yashyize igorora abasifuzi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryavuze ko amafaranga ahabwa abasifuzi ngo abafashe kujya gusifura imikino itandukanye, agiye kongerwa kuko atangwa adahagije.

Ferwafa igiye kongera amafaranga yahabwaga abasifuzi

Ibi byavugiwe mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Ferwafa n’Abanyamuryango ba yo, ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023.

Nyuma yo kuganira ku ngingo zitandukanye zari ku murongo w’ibyigwa, umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, wemeje ko amafaranga agenerwa abasifuzi agomba kongerwa kugira ngo bafashwe kujya bajya gusifura batagononwa.

Muri iyi nama hashyizweho Ingengo y’imari izagenerwa abasifuzi nyuma yo gutangaza iya rusange izakoreshwa mu bikorwa byose bya Ferwafa nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo kongerera ubushobozi amarushanwa Ferwafa itegura, imishahara y’abakozi ba yo, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibyo kuzahura Siporo muri rusange ndetse n’ibyo kongerera abasifuzi ubushobozi.

Mu 2022, amafaranga yatangwaga ku basifuzi yanganaga na 181.441.999 Frw, ariko abanyamuryango basanze adahagije basaba ko yongerwaho 250.170.218 Frw. Bingana n’inyongera ingana na 73%.

Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier yaherukaga kuvuga ko ibyo abasifuzi bagenerwa ari bike ariko nanone bidakwiye gutuma bijandika mu ngeso mbi zo kurya ibisa na ruswa.

Ubusanzwe nta mushahara abasifuzi bagenerwa, ahubwo bahabwa agahimbazamusyi kabafasha kugera aho bajya gusifura mu buryo buboroheye ariko na ko bakomeje kuvuga ko gatinda kubageraho.

Mu 2020, gusifura umukino w’Icyiciro cya Mbere wabereye i Kigali, umusifuzi yahabwaga ibihumbi 17.200 Frw ariko iyo yasifurwaga n’abasifuzi mpuzamahanga, we yahabwaga ibihumbi 23.5 Frw, mu gihe gusifura umukino w’abagore wabereye i Kigali, umusifuzi yahabwaga 9.100 Frw.

- Advertisement -

Iyo byageraga ku mikino yaberaga mu Ntara, i Musanze, umusifuzi yahabwaga ibihumbi 27,6 Frw; i Rusizi ni 62.760 Frw, Rubavu ni 61.700 Frw, Nyagatare ni 34.960 Frw, Huye na Nyamagabe ni 27.740 Frw.

Abakomiseri b’umukino ni bo bafataga menshi kurusha abasanzwe aho nk’urugero rw’uwakoze umukino wabereye i Rusizi yahabwaga 71.760 Frw.

Mu 2021, abasifuzi bavugaga ko nta gaciro bahabwa n’ababayobora, haherewe ku duhimbazamusyi bita intica ntikize bagenerwa mu gihe bagiye gusifura kandi natwo ntibatubonere igihe.

Benshi mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda batunze urutoki Komisiyo ibashinzwe na FERWAFA, aho bagaragazaga ko izi nzego zitabaha agaciro bakwiye, bikaba intandaro y’amakosa ya bamwe mu kibuga.

Nyuma yo kurita mu gutwi ni bwo Ferwafa yongereye amafaranga bagenerwa akubwa hafi kabiri ugereranyije n’uko byari bisanzwe bikorwa mu myaka yatambutse.

Inyongera ya miliyoni zisaga 250 Frw ku mafaranga agenerwa abasifuzi yakuwe mu ya FERWAFA yagenewe 8.140.773.630 Frw nk’ingengo y’imari yayo y’umwaka wa 2023.

Abasifuzi bashyizwe igorora

UMUSEKE.RW