Irushawa ry’imikino itandukanye rizwi nka shampiona ya Kagame Cup ryatangiye mu gihugu, by’umwihariko ku rwego rw’akarere ka Gicumbi ritangirizwa mu murenge wa Mutete.
Kuri uyu wa 10 Mutarama, 2023 nibwo imirenge itandukanye amakipe yayo y’umupira w’amaguru, abahungu n’abakobwa batangiye bahura n’amakipe yo mu murenge wa Kageyo.
Umukino utangiza iyi shampiona wabereye ku kibuga cy’umurenge wa Mutete, aho ikipe y’abahungu mu mukino urimo ishyaka n’imbaraga nyinshi, yanyanyije 2-2 na Kageyo.
Nyuma hiyambajwe penaliti Mutete itsinda 4-3.
Ikipe y’abakobwa ya Mutete yatsinze Kageyo ibitego 5-0. Ibitego bya Mutete byatsinzwe n’uwitwa Bantegeye Joyeuse ndetse na Kapiteni w’ iyi kipe witwa Kayiranga Shamusa wayitsemo 2.
Ni imikino ihuza abantu benshi kandi igatanga ibyishimo ku baturage bafana imirenge yabo, ubuyobozi na bwo buboneraho gutanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’imiyoborere.
Kapiteni w’ikipe y’abahungu ya Kageyo, Niyonagize Shema avuga ko berekanye umukino uri hejuru, gusa ko mu mupira w’amaguru byose bishoboka.
Ati: “Twakinnye neza mu minota yose, twerekanye umupira kuko byagaragaraga ko turusha Mutete gusatira, bivuge ngo twakinnye, bo baratsinda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel atangiza iyi mikino, yasabye imirenge gutegura neza shampiona ndetse no gukangurira abakinnyi kwitwara neza, bakagaragaza ubuhanga, ariko bufite ishyaka n’urukundo aho guhatana bagamije intsinzi mu buryo butanyuze mu mucyo.
- Advertisement -
Yanasabye ababyeyi kurushaho kugarura abana mu ishuri, ndetse no kwimakaza imiyoborere myiza bakesha ubuyobozi bw’igihugu.
Ati: “Turashaka ko mugira ishyaka ryo gushaka intsinzi kugeza ku mukino wa nyuma utangwaho igikombe, ariko murasabwa kubikorana urukundo.”
Yanasabye ababyeyi kurwanya imirire mibi mu bana.
Mu karere ka Gicumbi ku munsi wa mbere w’irushanwa, hatangijwe imikino 10, bivuga ko imirenge 20 kuri 21 igize Akarere amakipe yaho yahuye.
UMUSEKE.RW