Gicumbi: Weekend isoza umwaka byari ibyishimo Mico the Best yarahashyuhije

Abatuye mu karere ka Gicumbi bavuga ko ari ubwa mbere basoje umwaka bishimana n’abahanzi bubatse amazina akomeye mu Rwanda.

Mico The Best aririmba indirimbo ze zikunzwe n’urubyiruko

Ibirori byabereye mu mugi rwagati, ahazwi nko ku busitani kuri Rond Point, imihanda irafugwa hakurikiraho kwishimira isozwa ry’umwaka.

Ku wa Gatandatu, mu murenge wa Byumba, akagari ka Gisuna, ni ho imbaga nyamwishi yishimanye n’aba stars batandukanye, ndetse harimo n’umukinnyi wa Filme nyarwanda uzwi ku izina rya Ndimbati.

Mico the Best yacishagamo ibihangano biri mu ndirimbo, Umugati, Igare, n’inzindi zakunzwe abakunzi be bakamufasha kuririmba.

Abitabiriye ibirori biganjemo urubyiruko by’umwihariko, bashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwabateguriye ibyishimo byo gusoza umwaka, ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Hotel Nice Garden ikorera mu mugi wa Gicumbi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abaturage kurushaho kwita ku bikorwa bizamura iterambere ry’umujyi, ahasigaye akarere kakabunganira aho byagoranye.

Nzabonimpa hamwe na Komite Nyobozi bakorana mu kuyobora irimo Vice Mayor ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite ndetse n’ushinzwe imirebereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney bitabiriye ibyo birori byo gusoza umwaka wa 2022.

Keke yakaswe bishimira gusoza umwaka yakorewe mu Nice Garden Hotel

Abayobozi ba Gicumbi bashimiye abahanzi bitwaye neza, by’umwihariko abakizamuka mu karere ka Gicumbi babanje kuririmba mbere y’uko umuhanzi Mico agera ku rubyiniro.

Amwe mu mazina y’abahanzi ba Gicumbi bafatanije gususurutsa mu isozwa ry’umwaka harimo amazina nka Minani uzwi ku kabyiniriro ka Minanizo, barimo umukobwa uzwi nka Miss Pendo, itsinda ry’abasore bazi kubyina mu mujyi wa Byumba, bashimishije abitabiriye ibirori.

- Advertisement -

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye bashimiye ubuyobozi bw’akarere bwabazirikanye, basaba ko hajya hategurwa ibirori ngo n’ abafite impano bajye babasha kwigaragaza barusheho kubaka amazina yabo.

Dj Almer utangiye kubaka izina mu mujyi wa Gicumbi ni we wabashyiriragaho umuziki, akawuvangavanga kugeza ubwo abahanzi barangije kuririmba maze abashyiriraho umuziki wo kubyina nk’ isaha yose maze barawubyina karahava.

Ibirori byajemo no gukata gateau yateguye na Hotel Nice Garden imaze no gushyira ishami ikoreramo mu karere ka Gakenke mu rwego rwo kwagura ibikorwa byo kwakira abayigana mu Majyaruguru.

Ibirori byabereye iruhande rw’ ubusitani mu rwego rwo kuhabungabunga ngo batangiriza ibyatsi

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye isozwa ry’umwaka harimo nka Manzi waganirije UMUSEKE, yavuze ko aka karere kayobowe n’ abantu batandukanye gusa kuri ubu akaba aribwo basusurukijwe n’ abahanzi mu birori byo gusoza umwaka.

Ibi birori bavuga ko bitazibagirana kuko byari biteguwe mu buryo bukomeye kuko inzego z’umutekano zari zihari nta bibazo byigeze bigaragara.

Uwabashaga gusinda bamufashaga gutaha nta makosa akomeye ngo habeho kuba yashyamirana n’ abandi.

Ubuyobozi bw’akarere bwijeje abaturage ko ibyiza biri imbere, ndetse ko bazajya babazanira abahanzi bubatse amazina atandukanye hano mu Rwanda.

Hakaswe Keke yo gusangira ibyishimo ndetse bafungura na Shampanye y’ ibirori
Mayor Nzabonimpa agaburira Keke abitabiriye ibirori bisoza umwaka
Mayor Nzabonimpa yifurije abaturage umwaka mushya, aha ari kumwe na Komite Nyobozi y’ akarere, Uwera Parfaite na Mbonyintwari JMV
Iyi ni imwe mu nyubako za Nice Garden Hotel ifite ishami ryayo mu karere ka Gakenke
Umuhanzi Mico The Best yashishije abitabiriye mu gusoza umwaka
Mc Bakubwire Jean Bosco hamwe na Ndimbati bifurije abanyagicumbi umwaka mushya
Mayor Nzabonimpa yicaranye na Mico mbere yo kuririmba
Abaje mu birori bari benshi cyane

UMUSEKE.RW