Igitero cya al-Shabab cyaguyemo 26 barimo abasirikare 5

Inzego za Leta muri Somalia zatangaje ko abantu 26 bapfiriye mu gitero cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, abandi benshi barakomereka.

Al-Shabab igenda ineshwa n’ingabo za Leta ariko ikagaba ibitero by’ubwiyahuzi bigwamo abantu

Igitero cyagabwe kuri uyu wa Kabiri mu gitondo ku kigo cya gisirikare ahitwa Hawadley, mu Ntara yo hagati mu gihugu yitwa Shabelle.

Abapfuye barimo abasirikare batanu ba Leta n’abarwanyi 21 ba al-Shabab.

Imirwano ikomeye yabanjirijwe n’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu kigo cya gisirikare.

Nyuma humvikanye urusaku rw’ibintu biturika mu mirwano yahuje ingabo za Leta na al-Shabab.

Iki gitero cyabaye nyuma y’igihe gito ingabo za Leta zifashe icyambu cyitwa Haradhere, cyari kimaze imyaka 15 kigenzurwa na al-Shabab.

BBC

UMUSEKE.RW