Kate Bashabe imbwa ze zamwakiranye urugwiro-AMAFOTO

Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe wigize kuvugwa mu by’urukundo na Sadio Mane nyuma yo gusoza umwaka azenguruka ibihugu bitandukanye, yagarutse i Kigali ahishura ko yari akumbuye imbwa ze.

Akunze kugaragaza aceza imiziki n’imbwa ze

Kate Bashabe umaze kubaka izina rikomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, akaba umwe mu nkumi zigaruriye imitima ya benshi kubera ikimero ndetse akaba n’umunyamideri ukomeye avuga ko yagize ibiruhuko byiza cyane mu mahanga.

Kuva mu Ugushyingo 2022, Kate Bashabe yatembereye mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasuye inshuti ze ndetse ahakorera n’ubushabitsi bwe.

Yasangije ibihumbi by’abamukurikira kuri Instagram amashusho arya ubuzima mu Mijyi ikomeye irimo Dubai, Paris na London n’ahandi.

Mu kugaruka mu Rwanda kwe yatangaje ko icyamushimishije kurusha ibindi ari uko yasanze imbwa ze eshatu zarakuze kandi zimeze neza cyane.

Ati ” Nari mbakumbuye cyane.” avuga imbwa ze ziba mu nzu y’akataraboneka mu miturirwa y’i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Hari imwe mu mbwa ze yise umuhungu we yishimiye ko imaze gukura ati “Umuhungu wanjye yarakuze cyane.”

Mu 2010 nibwo izina Kate Bashabe ryatangiye kumenyekana ubwo yegukanaga ikamba ry’ubwiza ryari ryateguwe na MTN Rwanda.

Kuva icyo gihe Bashabe yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kugeza mu 2013 ubwo yatangizaga inzu ye y’imideli yise ‘Kabash Fashion House’.

- Advertisement -
Inzu ya Kate Bashabe abanamo n’imbwa ze ku i Rebero
Akunze gutembera mu Mijyi ihenze yo ku Isi, aha yari Instanbul muri Turkey

Imbwa ze ziba mu muturirwa ku i Rebero
Imbwa ze azita abahungu be ngo barakuze

Imijyi yatembereyemo mu biruhuko ….

https://www.instagram.com/p/Cm2BUWmIhI6/?hl=en

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW