Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Kigali: Hatangijwe porogaramu ihuza ba Rwiyemezamirimo n’abashoramari  

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/30 10:54 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ikigo Afri-Grobal cooperation program Ltd, kuwa 29 Mutarama 2023, cyatangije porogamu izahuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari, bakabafasha mu bujyanama no gutangiza ubucuruzi.” Business Clinical Cohort.

Umuyobozi Mukuru wa Afri-Grobal yavuze ko hitezwe impinduka kuri ba rwiyemezamirimo

Ni porogaramu igamije kubafasha guhura n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe guteza imbere imishinga yabo ikagera kure.

Mu gutangiza iyi porogaramu, habayeho ibiganiro byitabiriwe n’abakora imirimo inyuranye, baganira uko bacyemura Ibibazo bashobora guhura nabyo n’uko bamenya amakuru ajyanye n’ubucuruzi.

Uwizeyima Vivens, ayobora ikigo gitanga serivizi z’ikoranabuhanga n’uburezi, Umurava, akaba ari umwe muri ba rwiyemezamirimo.

Avuga ko ukujyaho kw’iyi porogaramu bizoroshya kumenya ahari amakuru.

Yagize ati” Dufite ibitekerezo byinshi ariko tukaba dufite n’abantu bafite amafaranga menshi kandi bakeneye gukoresha.”

Yakomeje ati” Ukavuga ngo ni gute abantu bafite udushya, ibitekerezo, byafasha abikorera kubona amafaranga. Ni ukugira ngo iki kigo gihuze abashoramari n’abafite ibitekerezo kugira ngo bakore.”

Uyu avuga ko hakenewe abantu bagira uruhare mu gutanga umusanzu mu muryango nyarwanda badategereje  gufashwa .

Ati” Icyakorwa ni uko abantu benshi barangiza batavuga ngo turi kugenda gushaka akazi, ahubwo hari ufite icyo atekereza ashobora gushyira mu bikorwa,cyafasha umuryango nyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Fri-Grobal Cooperation program Ltd, Shyaka Micheal Nyarwaya, asanga iyi porogaramu igiye kuba igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bagongwaga no gutangira ubucuruzi.

Avuga ko izorohereza abatangira imishinga, urubyiruko ndetse n’abifuza kuba ba rwiyemezamirimo muri rusange.

Yagize ati”Iyi porogaramu yagiyeho kugira ngo ifashe abantu uko bakwiye gukora. Umushinga wawe tukakwereka ngo uwugire gutya. “

Yakomeje agira ati” Icyuho igiye gukemura ni ukugira abantu inama.”

Avuga ko izarushaho guhuza abacururi n’abashoramari ndetse no gukoresha amafaranga uko akwiye mu bucuruzi.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Niwenshuti Richard, avuga ko leta izakomeza gushyigikira ba rwiyemezamirimo gutangiza imishinga.

Yagize ati” Muzi ikigega cya BDF, nubwo hakiri imbogamizi hari icyo cyafashije kandi benshi baracyigannye .”

Avuga ko leta yashyizeho gahunda zitandukanye  zibafasha  kunoza imishinga yabo.

Ku kibazo cyabagongwa n’imisoro, yavuze ko Leta iri mu mavugurura bityo ko hatazongera kugaragara imbogamizi.

Afri-Grobal irateganya gutangiza mu turere twose tw’igihugu no mu Mirenge kubaka  ibigo bizafasha ba rwiyemezamirimo kunoza imishinga yabo neza.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda Niwenshuti Richard aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW

 

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Kigali: Habonetse umurambo w’umugabo waciwe umutwe

Inkuru ikurikira

Hasabwe ubufatanye mu guhashya indwara zikunze kwibasira abakene

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Hasabwe ubufatanye mu guhashya indwara zikunze kwibasira abakene

Hasabwe ubufatanye mu guhashya indwara zikunze kwibasira abakene

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010