Kuri Rutangarwamaboko, Turahirwa Moses yakoze “ubuhoni” ahindanya umuco

Umupfumu, Muganga Rutangarwamaboko yaneguye abakomeje guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bakoresheje ijambo Kwaanda binyuze mu buhoni bw’ubutinganyi, asabira ibihano bikakaye Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion ku bwo gusiga icyasha umuco.

Umupfumu Rutangarwamaboko yasabiye ibihano Moshion

Ibi abivuze nyuma y’uko amashusho ya Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion yacicikanye akora ubutinganyi na mugenzi we.

Turahirwa na we ubwe yasabye imbabazi, avuga ko yashyizwe hanze n’abakoresheje imbuga nkoranyambaga ze.

Mu burakari bwinshi bwo kuba abantu bakomeje gukoresha ijambo Kwaanda ku bw’aya mashusho, Muganga Rutangarwamaboko yasabye abantu kureka guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bahuza ubutinganyi n’umuco.

Ati “Kwaanda si umwanda mureke guhindanya u Rwanda n’umuco wacu, Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko atsinze akabi kateye anasaba inzego bireba kubihana by’akabonerezo.”

Yakomeje agira ati “Nk’umushakashatsi wihebeye umuco, amateka, imbonezabitekerezo n’ubuzima bwa muntu mbabajwe cyane n’ikitiriwe kwaanda twasobanuye mu 2014 ko ari ukwaguka bizira imbibi zaba iz’ahantu zaba n’iz’igihe, aricyo gisobanura cy’u Rwanda, none bikaba bihindanyijwe n’ubuhone bw’ubutinganyi.”

Muganga Rutangarwamaboko yashimangiyeko ibyakozwe na Turahirwa Moses uzwi nka Moshion ari amahano n’ikinegu ku muco w’u Rwanda n’Abanyarwanda, asaba Minisiteri y’Umuco, Inteko y’Umuco n’Ururimi kwamagana ibyakozwe, ndetse n’izindi nzego kubikurikirana.

Muganga Rutangarwamaboko ni umwe mu banyarwanda bakomeje kugaragaza kwizirika ku muco nyarwanda, aho ayoboye Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, akaba akunze kugaragara mu bikorwa byo gukomera ku muhango wo guterekera.

Avuze ibi kandi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusaba inzego bireba kugira icyo bakora kuri iki gikorwa bise icyo urukozasoni cyamamaza ubutinganyi cyakozwe na Moshion wanabyemeye ko amashusho yagaragaye ari aye, basaba ko yafatirwa ibihanondetse akanyuzwaho akanyafu.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi hakomeje kugaragara abavuga ko imyambaro ya Moshions baguze batazongera kuyambara, ndetse no kuba barota kuyigura. Gusa hari n’abandi bagaragaza ko ibyakozwe nubwo bidakwiye ariko afite uburenganzira bwo kubaho uko abyifuza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW