Ndayishimiye arya ibyo yejeje, iby’ibiciro ku isoko ntubimubaze

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Ndayishimiye asanzwe akora umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ashinja abaturage b’igihugu cye kurya umusaruro wose ntibahunike, bikabakururira mu nzara n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuba ndanze mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye asanzwe akora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi

Perezida Ndayishimiye avuga ko umusaruro akura mu buhinzi bwe awucunga neza bikamufasha kubona ibyo arya n’umuryango we no guteganyiriza ejo hazaza, bikamurinda kwirirwa arira ngo arashonje.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abaturage bo mu Ntara ya Kirundo mu mpera za Ukuboza 2022 yabashinje kwimakaza ubukene mu miryango yabo no guteza akaga k’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Perezida Ndayishimiye avuga ko aba baturage beza imyaka bagahita bayigurisha kuri macye mu gihe gito bakayigura ibahenze.

Yongeraho ko biteye agahinda kuba mu Burundi iminwa ishaka kurya iruta ishaka gukora ibikorwa by’iterambere.

Ati “Njyewe wibaza ko ari ryari menya ko ibiciro bihenze ku isoko? ko nsarura iwanjye, none mwese hari n’umwe adafite aho avuka, yahinga iwe ?…. ngo muzarindira kujya ku isoko.”

Avuga ko kongera umusaruro no kwirinda kuwusesagura ariwo muti urambye uzakemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ry’ugarije u Burundi.

Ati” Ibaze nk’umuntu ufata agashora ibishyimbo bye byose uno munsi agahita ajya kubigura, wari uzi ko uzabibona ku biciro bingana gute ?”

Umukuru w’igihugu agaruka ku kaga kagwiriye u Burundi mu bihe bitandukanye aho bamwe bagifite imyumvire ya “bucya mpunga” bakitwaza imvugo zipfuye zirimo “iby’ejo bibara ab’ejo, amaraso y’umugabo namuraye mu mu nda.”

- Advertisement -

Ati “Ubu mumenye ko tuzabaho imyaka ijana, duteganirize imyaka ijana. Ibiciro bigirwa n’umusaruro.”

Avuga ko mu mpeshyi umwaka ushize u Burundi bwahombye 40% by’umusaruro n’uwabonetse barwana urugamba rwo kutawushora mu bihugu birimo u Rwanda.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko izamuka ry’ibiciro ku isoko biterwa n’ibintu biba biri mu gihugu, iyo ari byinshi ibiciro biramanuka, byaba bicye ibiciro bikazamuka, iryo akaba ari itegeko ry’isoko.

Ikindi ngo Perezida Ndayishimiye atakwirengagiza ni uko u Burundi buhanganye n’ikibazo cy’ifaranga ryabwo ryataye agaciro ku isoko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW