Nduwimana Louis Roméo wasinyiye Rwamagana ni muntu ki?

Mu minsi mike ishize ni bwo ikipe ya Rwamagana City yasinyishije umukinnyi ukomoka i Burundi, Nduwimana Louis Roméo ariko uzwi cyane ku izina rya Roumy.

Nduwimana [Ufite umupira] yitegute gufasha ikipe ya Rwamagana City
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko, asanzwe akinira ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ariko mbere yo kuzuza iyi myaka yakiniye iy’abatarengeje imyaka 20.

Ni umusore ukinisha amaguru yombi, akaba akina mu gice cyose cy’ubusatirizi. Yaje avuye muri Bujumbura City.

Aganira na UMUSEKE, yavuze ko afite intego zagutse zirimo gukinira amakipe makuru mu Rwanda n’ikipe nkuru y’Igihugu y’u Burundi.

Ati “Nishimye kuza gukina mu Rwanda. Nje gukora cyane no gufasha ikipe yanjye kugira ngo ive habi iri. Mfite intego zagutse nk’undi mukinnyi wese. Nje kwerekana icyo nshoboye hano mu Rwanda.”

Uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi aca ku mpande cyangwa akaba yakina inyuma ya rutahizamu, ahamya ko shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda ikomeye kandi ishobora gufasha umukinnyi kuzamura urwego rwe.

Akomeza avuga ko ikindi kimuraje inshinga, ari ugutsinda byinshi bishoboka byibura akazaba ari hafi mu batsinze ibitego byinshi n’ubwo avuga ko bitoroshye ariko hamwe no gukora cyane byose bishoboka.

Mu mwaka w’imikino 2019/2020, yabaye umukinnyi w’irushanwa muri Cecafa y’Abatarengeje imyaka 20.

Nduwimana yakiniye ikipe z’iwabo i Burundi, zirimo Muzinga, Atletico Olimpic na New Oil.

- Advertisement -

Nduwimana [10] ni umusore utekerezwaho i Burundi
Roumy [wa 5 iburyo mu bahagaze] ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abato y’i Burundi

Roméo ni umusore ukina mu busatirizi

UMUSEKE.RW