Polisi yo muri Nepal ivuga ko icyizere cyo kubona abantu bazima mu bari mu ndege yakoze impanuka ku cyumweru kigenda kiyoyoka.
Umuvugizi wa Polisi, Tek Prasad Rai yabwiye BBC ati “Birasa naho nta warokotse uhari.”
Yavuze ko itsinda ry’abatabazi rigenda ribona abantu bapfuye ahabereye impanuka.
Abantu 68 byemejwe ko bapfuye mu mpanuka y’indege yavaga ku murwa mukuru Kathmandu ijya mu mujyi w’ubukerarugendo wa Pokhara.
Impanuka yabaye ku Cyumweru mu masaha ya mugitondo, ntabwo haramenyekana icyayiteye.
Amashusho ya telefoni yerekena indege ya Sosiyete Yeti Airlines imanuka bubuye, yehengamiye ku ruhande rumwe ubwo yari hafi y’ikibuga cy’indege.
Iyi ndege yari itwaye abantu 72 n’abakora mu ndege.
Gushakisha abakiri bazima byakomeje gukorwa ubwo impanuka yari ikimara kuba, bikaba byari biyobowe n’abasirikare ariko byaje kurekeraho mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Kuri uyu wa Mbere abatabazi bakomeje gushakisha abakiri bazima, ndetse itsinda rigari ry’abapolisi 300 ryoherejwe ahabereye impanuka muri icyo gikorwa.
- Advertisement -
Indege yaguye igeze ku ruzi rwitwa Seti River, ni kuri kimotero imwe gusa hafi y’ikibuga cy’indege.
Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Pushpa Kamal Dahal yashyizeho umunsi w’icyunamo kuri uyu wa Mbere ndetse leta ivuga ko yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza ku byabaye.
BBC
UMUSEKE.RW