Kigali – Injangwe yavugiye mu nda y’umugabo bikekwa ko yayibye

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 uzwi nka Gasongo hafi ya gare ya Nyabugogo, ku hazwi nko kwa Mutangana, yagaragaye yabuze amahoro mu nda ye havugiramo injangwe byavugwaga ko yibye.

Abari Nyabugogo batunguwe no kumva injangwe ivugira mu nda y’uwayibye

Inkuru ya BTN yo ku wa Kane, tariki ya 05 Mutarama 2023, ivuga ko uyu mugabo bikekwa ko ku wa Gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023, yibye iyo njangwe umwe mu bacuruzi akaza kuyigurisha ku bakorera kwa Mutangana .

Uyu mugabo akimara kugurisha iryo tungo, nibwo ryatangiye kumvikana rivugira mu nda ye.

Umunyamakuru wa BTN wari hafi yaho uyu mugabo yarimo akumbagurika, yafashe amajwi n’amashusho uyu mugabo mu nda ye ijangwe inyawuza.

Icyakora nyuma yaje kuyisanga aho yari yayigurishije arayifata ayisubiza nyirayo iryo jwi ntiryongera kumvikana.

Umugabo bivugwa ko yari yibwe injangwe yatangaje ko nta ruhare afite mu kuba iyo njangwe yavugiye mu nda ya Gasongo, ahubwo ngo bisanzwe bimubaho.

Yagize ati “Uriya mugabo wagira ngo ni ibintu byamufashe. Hano inyuma mu isoko (Kwa Mutangana), ipusi yabwaguriyemo ibibwana byinshi. Ejo ku wa Gatatu abikuramo ajya kubigurisha. Ukuntu bigarutse ntabwo mbizi. Ntabwo ari iyanjye.”

Ubwo uyu bikekwa ko yari yibye iyi njangwe yayishyikirizaga uyu mugabo injangwe ye, yabaye muzima, ashima Imana, atangira gusuhuza abari hafi aho ibyo byabereye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -