Ababyeyi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko batagihabwa amafaranga y’imfashabere bikaba byarateye ibibazo ku bana babo.
Bavuga ko baheruka guhabwa amafaranga y’imfashabere muri Mata 2022, ntibahawe ubusobanuro n’ubuyobozi bubasiragiza umunsi ku munsi.
Ngo Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage na kontabule b’Umurenge bavuga ko amafaranga atorongera gusohoka kandi abo mu Mirenge baturanye bayahabwa.
Uwizeye Marie Louise umuturage wo mu Murenge wa Bushenge avuga ko bafataga iyi mfashabere buri mezi atatu.
Ati “Twumva ahandi nko muri Ruharambuga ko bayifashe, turifuza kumenya niba mu Murenge wa Bushenge ntayihari.”
Mukandayisabye Dative wo mu Mudugudu wa Rwumuyaga mu Kagari ka Karusimbi yabwiye UMUSEKE ko bajya kuri SACCO bagataha amara masa.
Ati “Tujya kuri SACCO nk’ibisanzwe batubwirako ntayihari, ntabwo tuzi niba yarahagaze, turifuza kumenya niba Akarere kacu karacukijwe mu mfashabere.”
Umubyeyi uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yahabwaga 18.500Frw hakuwemo ay’ubwiteganyirize bwa Ejo Heza.
Aya mafaranga yahabwaga umubyeyi watangiye kwipimisha inda y’amezi atatu agakurwa ku rutonde umwana agize imyaka ibiri.
- Advertisement -
Mukankusi Athanasie Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo ubuyobozi butari bukizi bagiye kugikurikirana.
Ati “Ntabwo ikibazo cya Bushenge tukizi ahandi barayabonye kandi nabo barayabonye, umwihariko waba kuri abo baturage babivuze ushobora gusanga bafite ibibazo byabo byatumye batayabona, twakurikirana tumenyenya impamvu yacyo.”
Uyu muyobozi yibukije aba baturage ko aya mafaranga bahabwa atazahoraho bagomba kuyakoresha neza asaba kubyara abo bashoboye kurera.
Ati“Ubu noneho agiye kuba 30.000Frw, turabasaba gukoresha neza amafaranga bahabwa ku buryo ashobora kubaherekeza, ntabwo bizahoraho turabasaba kubyara abo bashoboye kurera.”
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bahabwa amafaranga y’imfashabere basaga ibihumbi birindwi.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke