Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Nyanza: Umugore aravugwaho gukubita ifuni umugabo we

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/01/20 8:56 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza aravugwaho gukubitwa ifuni n’umugore nyuma yo gupfa amafaraga yajyanye mu kabari.

Ibiro by’Umurenge wa Rwabicuma

Amakuru avuga ko Bigenimana Ignace yatangiye gushwana n’umugore we bari ahitwa i Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma.

Bageze mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu ari naho batuye nabwo bongeye kurwana nk’uko Faustin Manirafasha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gacu yabibwiye UMUSEKE.

Ati“Bigenimana yafashe amafaranga umugore yabitse ajya kuyanywera atashye bararwana.”

Gitifu akomeza avuga uyu Bigenimana Ignace akimara kurwana n’umugore we yagiye kuwo bafitanye isano rya hafi witwa Munyemana Claude.

Ati“Bampamagaye bambwira ko Bigenimana yarembye ari kwa se wabo (Munyemana) mpageze nsanga ntabasha kuvuga, mu mazuru hari kuva amaraso avanze n’ubwoya dukora ubutabazi bw’ibanze bwo kumujyana ku bitaro bya Nyanza.”

Abagiye ku bitaro harimo umugore wa Bigenimana na Munyemana Claude.

Munyemana yavugaga ko Bigenimana yaje iwe kuko umugore amukubise ifuni maze bararyama buracya bigira guhinga basiga Bigenimana mu nzu bagarutse basanga yanegekaye.

UMUSEKE wageze muri aka agace abahatuye bemeza ko bahurujwe batabazwa noneho urwaye bamushyira mu ngobyi bamujyana ku bitaro bya Nyanza.

Umugore ukekwaho gukubita ifuni umugabo we yatawe muri yombi na Munyemana Claude wazize ko atatangiye amakuru ku gihe.

Bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ubusanzwe babanaga bitemewe n’amategeko ya leta bakaba bari bafitanye umwana umwe.

Ubuyobozi bwo muri aka gace busaba abaturage kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe.

Théogéne NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Intumwa z’Uburayi zagiranye ibiganiro n’igisirikare cy’u Rwanda

Inkuru ikurikira

Baraberanye! Kizigenza na Bwiza bakinnye urukundo – VIDEO

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Baraberanye! Kizigenza na Bwiza bakinnye urukundo – VIDEO

Baraberanye! Kizigenza na Bwiza bakinnye urukundo - VIDEO

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010