Umuturage avuga ko yibwe inka, abayibye bakayibaga bakayijugunya nyuma ubuyobozi bw’Umurenge bugategeka ko itwikwa, ngo uwamwibye arahari ntiyakurikiranwe.
Kabandana Venuste atuye mu mudugudu wa Kinyana, mu kagari ka Migina, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Avuga ko mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2022 yibwe inka ijyanwa mu kagari ka Butara, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, ibagirwa mu nzu itabamo abantu nk’uko raporo y’ubuyobozi bw’akagari UMUSEKE ufitiye kopi ibivuga.
Yagize ati “Iyo nka yabagiwe mu nzu itabamo abantu maze ndarangisha, yewe ndanahamagarwa nerekana ibyangombwa basanga inka ni iyange.”
Uretse kubagwa kandi ngo ubuyobozi bwaraje butegeka ko iyo nka ijugunywa.
Ati “Nasanze ubuyobozi bw’Umurenge bwategetse iratwikwa, banyereka amafoto mberetse ibyangombwa by’iherena basanga ni iyange.”
Umurenge uvugwa, twagerageje kubahamagara, inshuro zose ntibitabye telefoni.
Uyu wibwe yasabye ubuyobozi kumufasha akishyurwa, ndetse uwamwibye akaba yatabwa muri yombi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko uyu muturage yatanze ikirego muri RIB bityo hari ikiri gukorwa.
- Advertisement -
Ati “Uwamwibye RIB iracyamushakisha kuko n’ubu ntaraboneka, ariko nafatwa azahita akurikiranwa.”
Nubwo ubuyobozi buvuga ko uwo muntu ari gushakishwa, uwibwe avuga ko ahari yidegembya ahubwo bavuga ko yacitse kandi ahari.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza