Padiri Lukanga wakoreraga i Kabgayi yitabye Imana

Padiri Lukanga Kalema Charles wakoreraga muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yaguye mu Bitaro bya Kabgayi azize uburwayi.

Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yapfuye

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Lukanga Kalema Charles yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023.

Bati “Padiri Lukanga Kalema Charles wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023 mu bitaro bya Kabgayi.”

Padiri Lukanga amakuru akaba avuga ko yazize uburwayi bw’impyiko yari afite.

Yakoze imirimo y’ivugabutumwa inyuranye, aho kuva mu 1992 kugeza 2003 yakoraga nk’umucungamutungo wa Seminari nto yitiriwe mutagatifu Leon i Kabgayi, aho yavuye akomereza muri Paruwasi ya Byimana mu Ruhango nka Padiri mukuru, akomereza kuri Paruwasi ya Gihara muri Kamonyi.

Padiri Lukanga yaje kurwara ajya kuba mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi, gusa yaje gukomerezwa ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi aho yaguye.

Abapadiri bakoranye bya hafi bavuga ko yari umuntu warangwagwa n’ukuri, akita ku murimo ashinde, kandi akabana neza na bose.

Padiri Lukanga yakunze cyane kwita ku burezi, aho yagaragaje kwita cyane ku banyeshuri bava mu miryango itishoboye akabafasha kwiga, ndetse akabafasha mu buzima bwabo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW 

- Advertisement -