Ruhango: Hashyizwe ibigega bifata amazi ku ishuri ryasenyeraga abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwahaye ishuri ribanza rya Kirengeli ikigega gifata amazi ava ku bisenge gifite ubushobozi bwa Metero kibe 500.
Ubuyobozi bw’Akarere bwashyize ikigega gifata amazi ava ku bisenge by’ishuri.

Mu cyumweru gishize, bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyabizenga mu Kagari ka Kirengeli  babwiye UMUSEKE ko babangamiwe n’amazi y’imvura aturuka ku bisenge by’Ishuri  ribanza rya Kirengeli.

Abo baturage bavugaga ko aho  yo mazi y’imvura ava ku bisenge, aca amaze kuhacukura umukoki muremure ku buryo hari n’abaturage bamaze kuwugwamo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable avuga ko bamaze gutereka ikigega gifite m3 500 bakaba batangiye no gucukura ibyobo binini bizajya bifata amazi yasagutse muri icyo kigega.

Yagize ati “Ikigega cya mbere twarangije kugishyiraho ubu turimo gucukura ibyobo bifata amazi ikigega gishobora kumena hasi.”

Mugabe yavuze ko hari ikindi kigega cya 2 bagiye guha iri Shuri mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi y’ibisenge yangirizaga abaturiye iri Shuri.

Mugabe yavuze ko ari umuhigo biyemeje kwesa no mu bindi bigo by’amashuri bifite iki kibazo cy’amazi ava ku bisenge akabangamira abaturage ndetse n’imirima yabo.

Bamwe mu baturage bari babangamiwe n’ayo mazi y’imvura yavaga ku bisenge by’ishuri,  babwiye Umunyamakuru ko ibigega Akarere kaje gushyira ku ishuri babibonye ndetse bakaba bafashije ababizanye kubitereka ku ishuri.

Umwe yagize ati “Babizanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu nitwe bahaye imirimo yo gucukura aho kizajya ndetse n’ibyobo bifata amazi yasagutse.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami ryUburezi muri aka Karere ka Ruhango Mugabe Aimable avuga ko hari ibigega 50 bateganya kugura bazashyira mu mashuri atandukanye ari hirya no hino muri aka Karere  muri iki gihembwe.

Ku bijyanye n’uyu mukoki amazi yateje, Umuyobozi  w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens  yavuze ko bazafatanya n’abaturage mu muganda w’ukwezi kugira ngo bawusibe.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango