Rulindo: Sobanukirwa impamvu ikibuga cyiswe ku ‘Iperu’

Mu Akarere ka Rulindo, mu Murenge wa Masoro, hari ikibuga cy’umupira w’amaguru cyiswe ku ‘Iperu’ bitewe n’amateka yaharanze kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikibuga cyiswe ku ‘Iperu’ gihuriraho abana benshi

Iki kibuga gihurirwaho n’abiganjemo urubyiruko rukina umupira w’amaguru, giherereye mu Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Musega, ariko abajya kugikiniraho ni abatuye muri uyu Murenge wa Masoro.

Abajya gukinira kuri iki kibuga, baba bavuga bati tugiye ku ‘Iperu.’ Ni ikibuga kinakorerwaho izindi gahunda za Leta biciye mu Akagari.

UMUSEKE waganiriye na Kabarisa Fulgence wavukiye muri uyu Murenge, mu Akagari ka Kivugiza ari naho haherereye iki kibuga, asobanura impamvu iki kibuga cyiswe ku ‘Iperu.’

Ati “Ahantu byaturutse, ntabwo biva ku bintu byo gukina umupira. Byaturutse kuri Sosiyete y’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro iri muri kano gace ariko yagiye igira amazina atandukanye. Yatangiye yitwa Somuki ariko amazina agenda ahinduka.”

Akomeza avuga ko kuba hariswe ku ‘Iperu’, byatewe n’abazungu bayoboraga iyo Sosiyete ariko bakajya basaba abakozi kujya guteresha imibyizi [kubarisha iminsi bakoze], ariko bakabibabwira mu rurimi rw’Igifaransa.

Ati “Kuba hariswe ku Iperu, ni ahantu hahuriraga abakozi bakoreraga muri iyo Sosiyete yitwa Somuki, babanzaga kunyura mu gitondo mbere y’uko bajya gukora ahitwaga i Mahaza. Bakabanza bakahanyura bakabaterera imibyizi.”

“Bakumva umuzungu ari kuvuga ati mujye kuri Appeller. Noneho bakabivuga nabi kuko nta rurimi bari bazi, bakumva umuzungu avuga ati mujye kuri Appeller. Bo bakavuga bati tujye ku Iperu. Izina rifata gutyo kuva ubwo. Ng’uko uko kiriya kibuga cyiswe ku Iperu.”

Ibi bisobanuye ko iki kibuga cyo ku ‘Iperu’, kimaze imyaka 92 kuko iri zina ryatangiye mu 1930 ubwo Abakoroni bari bakiri mu Rwanda.

- Advertisement -
Iki kibuga gifite amateka guhera mu 1930
Ikibuga cyo ku Iperu kitorezaho abana bo mu Murenge wa Masoro

UMUSEKE.RW