“Ndi Ambasaderi w’u Rwanda mu mihanda” Sherrie Silver

Sherrie Silver umaze kubaka izina ku Isi bitewe n’impano yo kubyina yahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Busingye Johnston avuga ko nawe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu mihanda.

Sherrie Silver na Busingye bahuriye ku mukino wahuje Arsenal na New Castle

Aba bombi bahuriye ku mukino wahuje ikipe ya Arsenal na New Castle warangiye aya makipe yombi anganyije ubusa.

Sherrie Silver abinyujije kuri Twitter yashyizeho ifoto arikumwe na Businjye Johnston bari kuri iyo Sitade yandikaho amagambo ari mu cyongereza yerekana ko yishimiye kuba arikumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza bose baje gufana ikipe yamamaza u Rwanda.

Yagize ati “Uyu niwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UK, Ubwo ninjye Ambasaderi wo ku muhanda.”

Ahatangirwa ibitekerezo abantu bakomeje gushima uyu mukobwa udahwema kumenyekanisha u Rwanda ahantu hose aba ari ku Isi nabo bunga murye bamusaba gukomeza guhagararira neza u Rwanda kuri iyo mihanda anyuramo yose.