Sittball: Hamenyekanye ikipe zizahatanira igikombe cya shampiyona

Nyuma y’imikino ya ½ ya shampiyona ya Sittball, amakipe atanu muri buri Cyiciro, yageze ku mikino ya nyuma izakinwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2023.

Shampiyona ya Sittball igeze aho rukomeye

Tariki 28 na 29 Mutarama 2023, mu Akarere ka Bugesera habereye imikino ya ½ cya shampiyona ya Sittball. Iyi mikino yahuje amakipe icumi muri buri Cyiciro [abagabo n’abagore].

Nyuma y’iyi mikino yabaye mu minsi ibiri, hasigayemo amakipe atanu muri buri Cyiciro. Aya makipe agomba kuzakina imikino ya nyuma biteganyijwe ko izakinwa tariki 1 Mata 2023 mu Akarere ka Nyarugenge.

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu bagore: Rubavu, Nyamasheke, Kirehe, Gicumbi na Musanze. Mu bagabo ni: Gisagara, Rulindo, Karongi, Musanze na Rutsiro.

Muri Shampiyona ya Sittball iheruka ya 2021/2022, ikipe y’Intwari za Gasabo mu bagabo ni yo yegukanye iki gikombe, ariko ubu yabuze mu makipe azakina imikino ya nyuma. Ikipe ya Bugesera na yo yegukanye icyo mu bagore ntiyabashije kubona itike.

Imikino y’abafite Ubumuga mu Rwanda, ikomeje kuzamuka umunsi ku wundi, ndetse bikanagaragarira mu marushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwitabira.

Ibiro biba bivuza ubuhuha
Abakobwa na bo ntibasigaye inyuma
Muri Sittball hamenyekanye izizishakamo izegukana igikombe
Intwari za Gasabo zibitse igikombe ntiziri mu makipe atanu yageze kuri final

UMUSEKE.RW