Turahirwa Moses yaciye impaka yemeza ibyo gusambana n’uwo bahuje igitsina

Amashusho ya Turahirwa Moses yambaye ubusa ameze nkuri gusambana n’uwo bahuje igitsina yari amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga bigateza urujijo, uyu musore yamaze kwemeza ko ari aye abisabira imbabazi.

Moses washinze inzu y’imideli yitwa Moshions amashusho ye yagiye hanze asamirwa hejuru n’abakurikirana imyidagaduro batishimiye kubona uyu musore ari gusambana na bagenzi be bahuje igitsina.

Aya mashusho yateje urujijo cyane bamwe bavuga ko yakoze amahano abandi banga kwemera ko yaba ariwe bitewe n’ukuntu basanzwe bamuzi.

Uyu musore yaje guca impaka ahamya ko ariwe ugaragara muri ayo mashusho.

Mu kwisobanura kwe yavuze ko ariya mashusho yafashwe bari gukora filime izajya hanze mu minsi iri imbere izaba yitwa ‘Kwanda’ Season 1.

Ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli nazo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”

Aya mashusho ya Moses yafatiwe mu gihugu cy’Ubutaliyani dore ko ari naho asigaye akorera imishinga ye myinshi harimo n’iyo Filime ari gutegura.

https://twitter.com/MosesTurahirwa/status/1610831602610741249

- Advertisement -