Urugendo rwa Papa muri Congo rwaba ari igisubizo cy’umutekano muke?

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Papa Francis ategerejwe muri RD Congo
Harabura umunsi umwe ngo Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, agirire urugendo rwe muri Congo na Sudani y’Epfo.

Papa Francis ategerejwe muri RD Congo

Ni urugendo rubaye mu gihe iki gihugu gikomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro n’umutekano mucye.

Congo ishinja uRwanda kuba nyirabayazana wabyo, irushinja gushyigikira umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu Leta.Ni ibintu yaba uRwanda n’uyu mutwe bamaganira kure.

M23 yo ivuga ko leta ikomeje gukorera ibikorwa by’ubwicanyi abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda ndetse ko barwanira uburenganzira bwabo.

Uko kuzamura ibirego ku Rwanda byatumye ibihugu byombi kuri ubu umubano ari mubi.

Urugendo rwa Papa ruvuze iki?

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francois afatwa nk’udasanzwe ku Isi, nk’uwagira uruhare runini mu kubanisha ibihugu.

Uyu mushumba mbere y’uko agirira urugendo mu bihugu bya Congo na Sudani y’Epfo, yavuze ko rufite icyo ruvuze kuko ari ” Ari urwa mahoro n’ubwiyunge.”

Ni mu butumwa yatangaje kuri  iki cy’umweru tariki ya 29 Mutarama 2023, mu isengeshesho risabira amahoro Isi Angélus.

Mu butumwa bwe, yabanje gushimira abayobozi, ababishop bamusabye kugenderera ibyo bihugu.

- Advertisement -

Papa Francois yavuze ko ibihugu byombi byazahajwe n’amakimbirane.

Ati” RDCongo yashegeshwe n’imitwe yitwaje intwaro no gusahurwa by’umwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu.”

Kuri Sudani y’Epfo, yavuze ko yo ” Yaranzwe n’intambara mu myaka myinshi ndetse n’ihohoterwa byatumye hari bamwe bava mu byabo ndetse baba mu buzima bugoye.”

Mu butumwa bwe, yavuze ko muri Sudani y’Epfo, azaherekezwa b’umushumba Mukuru wa Anglican ku ,JustinWelby na Rev Dr Iain Greenshields.

Uko urugendo rwe ruteye…

Ku munsi wa Mbere w’urugendo rwe kuwa 31 Mutarama 2023, azasura Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo kugera kuri 3 Gashyantare 2023.

Mu murwa Mukuru wa Congo, Kinshasa, azahura n’abayobozi b’igihugu,abakozweho n’imirwano yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse n’abahagarariye Kiliziya.

Kuwa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2023, azerekeza muri Sudani y’Epfo.

Papa i Juba azahura n’abahagarariye amatorero atandukanye ndetse n’imiryango itari iya Leta irimo n’abavanywe mu byabo kubera intambara.

Nyuma yo gusomera Misa muri Sudani y’Epfo, ku cy’umweru azagaruka i Roma.