Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

Volleyball: REG yegukanye igikombe cya shampiyona [Amafoto]

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/01/23 12:15 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ikipe ya Volleyball y’Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG VC, yahigitse Gisagara Volleyball Club, yegukana igikombe cya shampiyona, Marshal aha ikaze abifuza kuza mu butoza.

REG VC yahigitse Gisagara VC yegukana igikombe cya shampiyona

Iyi shampiyona yari yatangiye tariki 1 Ukwakira 2022, nyuma y’igihe idakinwa kubera ibihano byari byahawe Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino [FRVB]. Iyi shampiyona yashyizweho akadomo ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023.

Nk’uko byari byabanje gutangazwa na FRVB nk’Urwego ruberera umukino wa Volleyball mu Rwanda, iyi shampiyona yakinywe mu duce umunani [phases].

Iyi shampiyona kandi yakiniwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu rwego rwo kwegereza uyu mukino Abanyarwanda muri rusange.

Kwamamaza

Byasabye ko amakipe y’abagabo agera ku mukino wa nyuma bisa nk’ibitarasobanuka, n’ubwo REG VC yasaga n’iyamaze kwegukana iki gikombe ubwo yabonaga itike yo kugera ku gace ka munani ari na ko ka nyuma.

Ikipe ya REG VC n’ubwo yatsinzwe na Gisagara VC umukino w’agace ka munani ku maseti 3-1, nyuma yo kwegukana iya mbere, iyi kipe itozwa na Marshal yaje itsinda iya kabiri ariko izindi ebyiri za nyuma zombi irazitsindwa.

Nyuma yo kubura umwanya wa mbere, Gisagara VC yegukanye umwanya wa kabiri, APR VC yegukana umwanya wa gatatu.

Mu bagore ho, APR WVC yegukanye igikombe cya shampiyona, ikurikirwa na Forefront WVC yavutse uyu mwaka na RRA WVC.

Ikipe ya mbere mu bagabo yahawe imidari ya zahahu n’amafaranga miliyoni 2 Frw, iya kabiri ihabwa imidari n’amafaranga miliyoni 1.5 Frw, mu gihe APR WVC byarangiye yegukanye umwanya wa gatatu wa shampiyona ihembwa miliyoni 1 Frw.

Mu bagore, ikipe ya mbere yahembwe imidari ya zahabu, ihabwa igikombe na miliyoni 2 Frw, iya kabiriiba Forefront WVC ihita  yegukana miliyoni 1.5 Frw na RRA WVC yabaye iya gatatu igahembwa miliyoni 1 Frw.

Uretse ibi bihembo kandi, ikipe zose zitabiriye shampiyona zahawe ibyemezo bibyemeza [Certificates] mu rwego rwo kuzishimira ko zitabira shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Mu muhango wo gutanga ibihembo, hanahembwe bamwe mu bakinnyi babaye indashyikirwa mu mukino wa Volleyball, by’umwihariko mu ikipe y’Igihugu. Aha harimo Yakan Lawrence, Karera Emile Dada na Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo. Aba bose bashimiwe ku mutahe batanze mu mukino wa Volleyball y’u Rwanda nk’abakinnyi.

FRVB kandi yahembye Ntangengwa Olivier na Gatsinzi begukanye umwanya wa Kane mu mikino ya Commonwealth iheruka kubera i Birmingham mu Bwongereza, hanahembwa Gigasaraga VC yabashije kwegukana umwanya wa Gatatu muri shampiyona Nyafurika.

Perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphaël, yavuze ko yishimiye uko shampiyona muri rusange kandi ko gukina imikino yegeranye byafashije amakipe n’abakinnyi muri rusange kugera ku rwego rwiza.

Abarebye uyu mukino baryohewe
Wari umukino uhuza amakipe akomeye mu Rwanda
Ibiro byo byavuzaga ubuhuha
Gisagara VC yaje ku mwanya wa Kabiri
RRA WVC yaje ku mwanya wa Gatatu mu bagore
Gisagara VC yabanje guhemberwa ko yabaye iya Gatatu mu mikino Nyafurika iherukamo
Forefront WVC yabaye iya Kabiri mu bagore
APR WVC yegukanye igikombe mu bagore
Abakobwa nabo babanje kwerekana ko bazi gukina Volleyball
Ku Kimisagara abakunzi ba Volleyball bari bahari ku bwinshi
Kwizera Marshal yegukanye igikombe cya shampiyona ari umutoza mukuru
Vincent Gasongo yahawe imyenda yakinishaga akiri mu ikipe y’Igihugu
FRVB yahembye Olivier na Gatsinzi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Cyera kabaye kapiteni wa Rayon Sports yabazwe urutugu

Inkuru ikurikira

Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

2023/03/27 11:18 AM
Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

2023/03/26 8:54 PM
Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt Race

Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt Race

2023/03/26 7:44 PM
FERWAFA yatangiye gukundisha abakobwa umupira w’amaguru

FERWAFA yatangiye gukundisha abakobwa umupira w’amaguru

2023/03/26 10:25 AM
Umutoza w’Amavubi yongerewe amasezerano

Umutoza w’Amavubi yongerewe amasezerano

2023/03/26 7:37 AM
Inkuru ikurikira
Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010