Volleyball: Ubuyobozi bwa REG VC bwakebuye FRVB

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byose bya Siporo mu Kigo Gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi mu Rwanda, REG, akaba na Perezida wa REG Volleyball Club, Geoffrey Zawadi, yagiriye inama Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, yo gushaka abafatanyabikorwa ba shampiyona.

Geoffrey Zawadi uyobora REG VC, yakebuye FRVB

Muri Siporo y’u Rwanda haracyari ikibazo cyo kubona abafatanyabikorwa, ndetse n’abaza ugasanga baseta ibirenge.

Iyo bigeze mu mikino y’amaboko ho biba bibi cyane, ndetse kugeza ubu abafite abafatanyabikorwa muri iyi mikino ni hafi ya ntabo.

Aha ni ho Geoffrey Zawadi uyobora REG VC, yahereye asaba FRVB ko ikwiye guhaguruka ikajya gushaka abaza kwamamariza ibikorwa bya bo mu mukino wa Volleyball, kugira ngo bifashe abanyamuryango kwiyubaka.

Uyu muyobozi yavuze ko ishyirahamwe ribashinzwe risa n’iryasizwe n’ibihe, kuko Abanyamuryango bakomeje kwiyubaka ariko FRVB ikomeje kuba hahandi.

Ati “Mu byukuri ubona Abanyamuryango basiga Fédération. Kuko ubona amakipe yiyubaka ariko FRVB yo ukabona iracyari hahandi. Nk’iyi shampiyona ishize nta baterankunga bari bahari. Bakwiye guhaguruka bagashaka abafatanyabikorwa ba Volleyball.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Abanyamuryango ba FRVB, bob agenda bagerageza kwiyubaka umunsi ku wundi kandi ari ikintu cyiza kizatuma iyi shampiyona izamura urwego.

Ubwo hasozwaga shampiyona mu mukino wa Volleyball yanegukanywe na REG VC, Mé Ngarambe Raphaël uyobora FRVB, yavuze ko kimwe mu mbogamizi zigihari ari abafatanyabikorwa badahagije ariko anishimira ko uyu mukino wongeye kugaruka ku rwego rwiza.

Abakobwa ntabwo basigaye inyuma
No mu bakobwa hari icyo kwishimira
Volleyball y’u Rwanda yagarutse

UMUSEKE.RW

- Advertisement -