APR ntizakina Igikombe cy’Amahoro cya 2023

Ikipe ya APR Women Football Club, bwahisemo ko iyi kipe itakina irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

APR WFC ntabwo izakina irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka

Mu gihe habura amasaha make ngo hatangire irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, tombola y’uko amakipe azahura mu byiciro byombi, yasize buri kipe izi iyo bizahura bitewe n’icyiciro irimo.

Mu bakobwa, ikipe ya APR WFC ibarizwa mu cyiciro cya Kabiri yahisemo kutitabira iri rushanwa kuko ikiyiraje inshinga ari ukuzamuka mu Cyiciro cya mbere.

Indi kipe yivanye muri iri rushanwa, ni AS Kigali yari yanamaze kwiyandikisha ariko ivuga ko nta mikoro ahagihe ifite ku buryo yakitabira uyu mwaka.

Muri tombola y’abagabo, amakipe atanu arimo APR FC, Police FC, Mukura VS, Kiyovu Sports na Rayon Sports ntabwo zizakina ijonjora ribanza.

Biteganyijwe ko Igikombe cy’Amahoro kizatangira ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023.

APR WFC ikina mu Cyiciro cya Kabiri

UMUSEKE.RW