AS Kigali y’abagore ishobora guterwa mpaga ya Kabiri

Nyuma yo guterwa mpaga kuko abakinnyi banze kujya gukina bitewe n’ibirarane by’imishahara baberewemo n’ubuyobozi, ikipe ya AS Kigali Women Football ishobora guterwa izindi mpaga niba nta gikozwe.

AS Kigali WFC igeze aho umwanzi yifuza

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’u Rwanda, bahuriza ku nyito rusange ivuga ko ari ho hasigaye amafaranga meza ashobora gufasha abawurimo gutunga imiryango ya bo.

Ariko iyo bigeze mu bagore bakina ruhago mu Rwanda, bigenda biguru ntege ndetse shampiyona y’abo ntabwo ihabwa agaciro nk’agahabwa basaza ba bo.

Muri AS Kigali Women Football Club, urugi rurafunga babiri kuko amezi amaze kuba atanu batazi uko umushahara usa nyamara ni ikipe irebererwa n’Umujyi wa Kigali.

Abakinira iyi kipe bose, bandikiye ubuyobozi bwa bo bishyuza imishahara baberewemo, ariko banabumenyesha ko batiteguye gukomeza akazi mu gihe cyose badahawe ibyo bemererwa n’amategeko.

Mu ibaruwa aba bakinnyi bandikiye ubuyobozi, babwibukije ko bumaze igihe bwarabatereranye ndetse butanashaka kumenya ibibazo bafite, kandi nyamara akazi ka bo muri iyi kipe ari ugukina umupira w’amaguru.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na kapiteni, Nibagwire Libellée ariko mu izina rya bagenzi be, bavuze ko bandikiye Umujyi ariko ntibihabwe agaciro bitewe n’ubuyobozi bwa bo.

Basoje bavuga ko batiteguye gukomeza akazi, mu gihe cyose baba batarahembwa imishahara yose baberewemo. Iyi kipe yatewe mpaga ku mukino uheruka bagombaga kwakira ES Mutunda WFC.

Mu minsi ibiri ishize, abakinnyi batumweho n’ubuyobozi ngo bahabwe ibihumbi 70 Frw buri umwe, ariko bavuga ko batiteguye kuyafata ahubwo bakeneye umushahara wose baberewemo.

- Advertisement -

Gusa ibibazo bikomeje kwisukiranya muri iyi kipe, biranaturuka ku kutavuga rumwe mu buyobozi hagati ya Twizeyeyezu Marie Josée uyobora ikipe na Ngenzi Shiraniro Jean Paul umwungirije.

Uyu Visi perezida, amakuru avuga ko yihaye inshingano nk’iz’umuyobozi, Twizeyeyezu, byanageze aho afata umwanzuro wo kutongerera amasezerano abahoze batoza iyi kipe barimo Sogonya Hamiss, Safari JMV na Saida.

Ibi byose byatumye aba bayobozi bakomeza kurebana ay’ingwe, ariko abakinnyi bakaba ari bo bakomeje guhombera muri uku kutavuga rumwe kwa bo.

UMUSEKE wifuje kumva icyo ubuyobozi bw’ikipe buvuga kuri ibi bibazo byose, ariko mu nshuro zose twahamagaye Twizeyeyezu Marie Josée n’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe,  Mbabazi Claire, ntabwo bigeze bitaba telefone za bo zigendanwa.

Iyi kipe kandi iherutse gutakaza bamwe mu beza yagenderagaho, barimo Dorothée, Jeannette na Mukantaganira bose berekeje muri Rayon Sports Women Football ikina mu Cyiciro cya Kabiri.

Ikipe ibitse ibikombe agahishyi ariko ubuyobozi budahuza bukomeje kuyikoma mu nkokora
Twizeyeyezu Marie Josée uyobora AS Kigali WFC afite umukoro umugoye
Komite Nyobozi ya AS Kigali WFC ikomeje kuba mu ihurizo
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bamenyesheje ubuyobozi ko batazakomeza akazi batarahembwa

UMUSEKE.RW