Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

UPDATE: Impanuka ikomeye y’ubwanikiro bw’ibigori yaguyemo abantu 10

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/02/03 1:13 PM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

UPDATED 13h05: UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu, Nsabimana Matabishi Desire, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’umusaruro mwinshi w’ibigori wari muri buriya bwanikiro.

Uyu muyobozi avuga ko abaguye mu mpanuka ari 10 naho abandi 36 bakomeretse.

Ati “Ni abagabo batandatu n’abagore bane, abakomeretse ni 36.”

Ubwanikiro bwaguye ni ubw’abahinzi bibumbiye muri koperative DUHARANIRE UBUKIRE yo muri Gasagara, bejeje umusaruro w’ibigori mwinshi, bawushyira mu bwanikiro bwabo bwaje kugwa.

Kwamamaza

Koperative igizwe n’abanyamuryango 76, Gitifu avuga ko nyuma y’isanganya, baganirije abaturage.

Ati “Abaturage twaganiriye turabihanganisha, abafite imbaraga tubasaba ko basura imiryango yahuye n’ibibazo.”

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Kacyiru, mu gihe abakomeretse bo bari kwitabwaho mu Bitaro bya Masaka.

 

INKURU YABANJE: Mu Karere ka Gasabo haravugwa impanuka ikomeye y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu, amakuru avuga ko abamenyekanye bapfuye bagera ku 10.

Umutuku cyane ugaragaza Akarere ka Gasabo

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gasagara, mu murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu bari baburimo, bamwe bahita bapfa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko haba inzego zitandukanye z’umutekano, iza gisivile ndetse n’iz’ubutabazi zageze aho impanuka yabereye, ubwo twandikaga inkuru ubutabazi bwari bugikorwa.

Nsabimana Matabishi Desire, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yabwiye UMUSEKE ko hataramenyekana umubare w’abapfuye, ubu bari mu butabazi.

Ati “Impanuka twayimenye, amakuru tuyamenye saa tatu z’iki gitondo, ni ubwakinikiro bw’ibigori, bishoboka kuba inyubako y’ubwo bwanikiro yaremerewe n’ibigori hari akayaga, ni uko ubwanikiro burariduka burahirima, ubwo abari  muri ubwo bwanikiro bubagwa hejuru, ibigori bibagwa hajuru, n’ibiti bibagwa hejuru.”

Uyu muyobozi avuga ko bataramenya umubare w’abahaguye, ati “amakuru turayabaha nyuma.”

Gusa, yavuze ko akurikije uburemere bw’ikibazo, abahaguye bashobora kuba benshi.

Ubu abakomeretse n’imirambo yabonetse bari kujyanwa mu Bitaro bya Masaka.

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

PNL: Abakinnyi batanu ntibemerewe gukina umunsi wa 18

Inkuru ikurikira

Umuganga akaba n’umunyamakuru wa Isango Star yambitswe impeta

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Umuganga akaba n’umunyamakuru wa Isango Star yambitswe impeta

Umuganga akaba n'umunyamakuru wa Isango Star yambitswe impeta

Ibitekerezo 4

  1. Karangwa says:
    shize

    @ Mubyukuri ntibyumvikana ukuntu inzu yubakwa ikuzura,igatahwa,ikababwamo igihe runaka , aho abayobozi bakangukiye bati :Iriya nzu yanaka ikwiye gusenywa .
    Akitabaza bagenzi be,akababwira ati : Iriya nzu ntihasigare ibuye rigeretse kurindi.
    Turebere hamwe:Inzu yubakwa habanje -Gusiza
    -Kubaka foundation -Kubaka igihimba-Kubaka igisenge -Gukinga -Gukora finissage.Inzu bakayitaha.
    Inzego zose zibireba. Isibo umudugudu Akagali.
    Nyuma gusenya .
    Iyi nzu:ntikwiye gusenywa. Kandi bibaye bityo hari abakwiye kwishyura FRW yayigiyeho.

  2. Muhondo says:
    shize

    Ministri wubuhinzi nyine yagombye kuba intwari akegura

  3. Pingback: Itangazo rya Guverinoma ku rupfu rw’abantu 11 bishwe n’ubwanikiro rw’ibigori – Umuseke
  4. NTIRENGANYA ISSA says:
    shize

    ABAGUYE MURIYO MPANUKA IMAN’IBAKIRE MUBAYO

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010