Étoile de l’Est yahagaritse umutoza mukuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya Étoile de l’Est FC, bwafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru wa yo, Nsengiyumva François uzwi nka Sammy, kubera umusaruro mubi.

Umutoza mukuru wa Étoile de l’Est yahagaritswe iminsi 15

Ni icyemezo ubuyobozi bwafashe nyuma y’uko ikipe ikomeje kwitwara nabi, yaba mu kibuga no mu rwambariro bikaba bitameze neza.

Sammy yahawe ibaruwa ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 mbere y’uko iyi kipe yerekeza kujya gukina umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona iyi kipe yanatsinze Vision JN ibitego 3-2 mu mukino wabereye i Rubavu.

Amakuru y’ihagarikwa ry’uyu mutoza, yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est FC, Elie Byukusenge mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE kuri uyu wa Mbere.

Ati “Yego ni byo twahagaritse umutoza Sammy igihe kingana n’iminsi 15. Impamvu zikubiyemo umusaruro mubi urimo kunganya cyane ariko no guhuza abakinnyi bakuru b’ikipe bisa n’ibyamunaniye. Ikipe iri gutozwa n’abungiriza kugeza igihe hazafatwa undi mwanzuro.”

Mu mikino Sammy yanganyije, harimo Kirehe FC, AS Muhanga, La Jeunesse, Ivoire Olympique na Marine FC mu gikombe cy’Amahoro.

Uyu mutoza afite amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa bitewe n’uko ikipe izitwara, kuko yasabwe kuyizamura.

Mu itsinda rya mbere iherereyemo, Étoile de l’Est FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31 mu mikino 13 imaze gukinwa.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -