Ferwafa yateye utwatsi ikirego cya KNC

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryasubije umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ko ikirego aregamo Nsabimana Céléstin, nta shingiro gifite.

Abasifuzi bayoboye umukino wa Gasogi United na Rayon Sports

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino warangiye utavugwaho rumwe.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yahise atanga ikirego muri Ferwafa avuga ko uwasiguye uyu mukino, Nsabimana Céléstin, atabaniye ikipe abereye umuyobozi ndetse ko afite n’ibibihamya.

Nyuma yo kugenzura ibikubiye muri iki kirego, abayobora Akanama Nkemurampaka, basubije uyu muyobozi ko ikirego yatanze nta shingiro gifite nyuma yo kugenzura ibyemezo byose umusifuzi yafatiye muri uyu mukino.

N’ubwo kugeza ubu Ferwafa itigeze itangaza ibyo yasubije KNC, ariko amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu muyobozi yabwiwe gusubiza amerwe mu isaho.

Uko iminsi yicuma,  ni ko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kwibasira abasifuzi kubera kutanyurwa n’ibyemezo bafata mu mikino bayobora.

KNC yabwiwe ko ikirego cye nta shingiro gifite

UMUSEKE.RW