I Bugesera hasojwe irushanwa rya Beach-Volleyball

Mu Akarere ka Bugesera ahazwi nka Tuuza-Inn, hasojwe irushanwa rya Volleyball ikinirwa ku mucanga yahuje abarenga 20.

Irushanwa ryabereye muri Tuuza Inn mu Murenge wa Ntarama

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare, risozwa ku Cyumwe tariki 26 uku kwezi. Amakipe 24 [Couples] ni yo yitabiriye iri rushanwa rya Beach-Volleyball [circuit ya mbere].

Aya matsinda [Couples], yari agabanyijemo ibindi byiciro 12 muri buri cyiciro mu bagabo n’abagore. Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ariko hazakinwa ibindi byiciro bibiri.

Iyi mikino yakinwe mu buryo busanzwe, habanje gutomborana hagati ya bo, hakurikiraho imikino y’ijonjorora ry’ibanze ¼ na ½ n’imikino ya nyuma.

Nyuma y’uko imikino y’ijonjora ry’ibanze yabaye ku wa Gatandatu, ku Cyumweru habaye imikino ya ¼ kujyeza ku mikino ya nyuma. Ibibuga bibiri ni byo byifashishijwe muri iri rushanwa.

Ikipe iginzwe na Ntagengwa Olivier&Gatsinzi Venuste yegukanye  umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo nyuma yo gutsinda Muvunyi Fred&Mugisha Emmanuel amaseti 2-0.

Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine&Musabyimana Penelope yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Hakizimana Judith&Amito Sharon amaseti 2-1.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Habanzitwari Fils&Mbonigaba Vicent bari baturutse mu Akarere ka Nyaruguru, mu bagore uyu mwanya wegukanywe na zamukosha Oliver&Uwimbabazi Léa.

Amakipe atatu muri buri cyiciro  yose yahembwe amafaranga bijyanye n’uko bakurikiranye.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko uyu mwaka y’uko shampiyona ya 2023 itangira, hazakinwa izindi circuits eshatu. Bisobanuye ko hasigaye izindi ebyiri nyuma y’iya mbere. Izisigaye biteganyijwe ko zizabera mu Turere twa Rubavu na Karongi, gusa ntiharatangazwa igihe iyi mikino yindi izabera.

Abahungu baryohereje abaje
Ntagengwa na Gatsinzi bahize abandi
Ikipe ya Valentine yahize izindi mu bagore
Abakobwa bahanganye karahava
Abakunzi ba Volleyball bari bahari
Abakobwa na bo barigaragaje
Ibiro byavuzaga ubuhuha

UMUSEKE.RW