Imbamutima z’Abayovu bagarutse kuri Stade nyuma yo gufungurwa

Abakunzi ba Kiyovu Sports baherutse gufungwa bazizwa amagambo babwiye umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salma, basazwe n’ibyishimo nyuma yo kugaruka kuri Stade kureba ikipe bihebeye yanabonye intsinzi.

Djanat yishimiye kongera guhura na bagenzi be kuri Stade

Mu kwezi gushize, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], bakekwaho gutukira mu ruhame umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salma wari wasifuye umukino Kiyovu Sports yanganyijemo 0-0 na Gasogi United.

Aba bafana batandatu baje kurekurwa nyuma yo kugirwa abere, ariko bihurirana n’igihano Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryari ryafatiye Kiyovu Sports cyo gukina umukino umwe nta bafana.

Bakigaruka muri Stade kureba ikipe bihebeye, Nishimwe Madina na Salima Jeanne uzwi ku izina rya Djanat, bavuze ko bishimiye kongera kugaruka kureba ikipe bihebeye kandi ikabona intsinzi.

Baganira na UMUSEKE aba bafana ba Kiyovu Sports, bashimiye bagenzi ba bo bakomeje kubaba hafi no kubazirikana mu gihe cyose bamaze mu buroko.

Madina ati “Ikiri ku mutima ni ibyishimo, cyane cyane ko ntaherukaga kureba match. Ikintu cya mbere nishimira ni uko ngarutse ku kibuga kandi nkatahana intsinzi. Nta kuntu nari kugaruka ku kibuga kureba Kiyovu yanjye nkunda nihebeye hanyuma nkataha mbabaye, Imana Yabimfashije, ndumva nishimye cyane.”

Uyu mufana yakomeje ashimira abayobozi ba Kiyovu Sports bakomeje kubaba hafi mu bihe bibi barimo ubwo bari bafunzwe, ariko by’umwihariko ashimira abafana bagenzi be bakomeje kubazirikana ku mutima.

Djanat ati “Gutsinda Marine ni ibintu binshimishije cyane, kuko havuzwe byinshi cyane, bavuga ukuntu badutera ubwoba. Binyongereye ingufu zo gukunda Kiyovu, ndayikunda pe. Nzayikunda nzayigwa inyuma ariko kuba ntsinze Marine biranshimishije.”

Yongeyeho ati “Nari nasabye Imana ngo Iduhe intsinzi tubone amanota atatu. Ndayishimiye cyane. Iyi ntsinzi ndayitura abo twari dufunganywe bose, uwitwa ko twari turi kumwe badufunga ndayibatura, nkayitura n’abayobozi ba Kiyovu baradukurikiranye, bakamenya amakuru yacu, na bo ndayibatuye.”

- Advertisement -

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Marine FC ibitego 3-1 byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue watsinze bibiri na Riyaad Nordien watsinze kimwe.

Abafana ba Kiyovu Sports basoje ibihano bahawe na Ferwafa
Kiyovu Sports yicaye ku mwanya wa Gatatu

UMUSEKE.RW