Impamvu Byiringiro Lague atarerekeza muri Suède

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [Amavubi], aracyari mu Rwanda nyamara yakabaye yarageze mu gihugu cya Suède nyuma yo kugurwa na Sandvikens IF.

Ibyangombwa byo kujya muri Suède byabaye ingume kuri Byiringiro Lague

Tariki 23 Mutarama 2023, ni bwo ubuyobozi bwa Sandvikens IF ikina mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, bwatangaje ko bwamaze gusinyisha Byiringiro Lague w’imyaka 22.

Nyuma yo kugurwa n’iyi kipe, Lague yagombaga kuba yaragiye muri Suède tariki 15 Gashyantare 2023 ariko aracyari kumwe n’umuryango we mu Rwanda.

UMUSEKE uganira n’Umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Tony Kabanda, yemeje ko uyu mukinnyi akiri mu Rwanda ku mpamvu zo kuba atarabona ibyangombwa [Visa].

Ati “Aracyashaka ibyangombwa. Agomba bitarenze uku kwezi.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu musore ubwo yerekezaga mu Busuwisi mu igeragezwa, yatinze gutaha nyuma y’uko Visa ye yari yarangiye. Ibi bishobora gutuma atinda kubona imwerekeza mu gihugu cya Suède.

Byiringiro yageze muri APR FC mu 2018 ubwo yavaga mu Intare FC ariko na yo yari yamukuye muri Vision FC ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Sandvikens IF yemeje ko Lague ari umukinnyi mushya wa yo

UMUSEKE.RW