Impamvu zikomeye zatumye AS Kigali yivana mu Gikombe cy’Amahoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwavuze impamvu zirenga imwe zatumye bufata icyemezo cyo gukura iyi kipe mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2023.

AS Kigali yagize ikibazo cy’amikoro cyatumye itazakina igikombe cy’Amahoro

Ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, ni bwo ubuyobozi bwa AS Kigali bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, bwatangaje ko iyi kipe itazakina irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Iki cyemezo iyi kipe yafashe, cyanenzwe na benshi bakurikirana umupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane ko ari na yo ibitse icy’umwaka ushize.

Perezida w’iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye ikipe abereye umuyobozi itazakina igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, ari ugushaka gushyira imbaraga muri shampiyona n’ubwo n’ubushobozi burimo.

Ati “Bifitanye isano n’ubukungu kuko ntabwo ubyuka mu gitondo ngo ubivemo, warafashe umwanya ukiyandikisha. Birenze ibyo gusa, ntabwo ari ubukungu bukora gutsinda mu mupira w’amaguru. Hari igihe ufata icyemezo nyacyo. Ntabwo umuntu ari aho ngo atagaguze amafaranga, ariko uba ufite intego ushaka kugeraho mu byo ukora byose.”

Yakomeje agira ati “Gushora bijyana n’intego mushaka kugeraho. Kuri twebwe uyu mwaka, intego yacu ni ugutwara igikombe cya shampiyona. Ibindi byose uba ugomba kubishyira ku ruhande, ugashyira imbere ikintu kimwe ari cyo uba wiyemeje kugeraho.”

Shema yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali utabaha byose bifuza kuko ufite izindi nshingano nyinshi ukora, ariko kandi bawushima ku byo ugenera iyi kipe.

Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo ugomba gufasha amakipe gusa. Ufite izindi nshingano nyinshi. Sinavuga ko batwima icyo bafite ariko basaranganya mu zindi nshingano baba bafite. Natwe ubwacu tugomba gushyiramo ishoramari ryacu kugira ngo umupira w’amaguru tuwuteze imbere. Turizera ko umunsi bazaba bayafite [amafaranga] ntabwo bayatwima.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko AS Kigali iheruka guhabwa amafaranga y’Umujyi wa Kigali, muri Nyakanga 2022 kandi ari we mufatanyabikorwa mukuru iyi kipe ifite.

- Advertisement -

Ibi birasobanura ko impamvu zatumye iyi kipe itazakina iri rushanwa, ari amikoro n’ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe buterura ngo bubivuge.

Ubusanzwe amakuru avuga ko Umujyi wa Kigali usanzwe ugenera AS Kigali miliyoni 250 Frw mu marushanwa yo mu Rwanda, yaba igiye mu marushanwa Nyafurika, aya mafaranga akiyongera.

AS Kigali ibitse igikombe cy’umwaka ushize

UMUSEKE.RW