Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Intumwa z’u Burundi n’iz’u Rwanda zafashe imyanzuro ishimishije ku baturage

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/02/13 3:14 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Kuwa Gatandatu ku mupaka w’Akanyaru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yakiririye itsinda ry’Intumwa z’uBurundi zirimo Guverineri w’Intara ya Kayanza  na Ngonzi, bagirana ibiganiro, byavuyemo imyanzuro yo gukomeza kunoza umubano abaturage bakarushaho gusabana.

Guverineri Alice Kayitesi asuhuzanya na Guverineri w’Intara ya Ngozi

Aba bayobozi baganiriye ibijyanye  n’ubufatanye mu mutekano, ubukungu, imiyoborere, ubuhahirane n’imibereho myiza y’abaturage.

Imyanzuro yafashwe…

Kwamamaza

Abitabiriye inama bashimye abayobozi b’ibihugu byombi imbaraga barimo bashyira mu gutsimbataza umubano.

Muri iyi nama, haganiriwe ku bintu bitandukanye, bashima ibimaze gukorwa mu migenderanire.

Abayobozi b’ibihugu byombi “bashimye ibimaze gukorwa  nko kuba imodoka zitwaye abagenzi zambuka umupaka zikagera i Bujumbura, gufatanya kurwanya ibyaha no guhererekanya ibyibwe n’inkozi z’ibibi, kandi n’abaturage bambutse umupaka mu buryo butemewe n’amategeko bagasubizwa mu bihugu byabo.”

Muri iyi nama bemeranyije “gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano, gukangurira abaturage kutanyura mu nzira zitemewe, kutavogera umupaka, guhererekanya abanyabyaha, kurwanya magendu n’ibyaha byambukiranya umupaka.”

Abayobozi biyemeje gukomeza “ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo urujya n’uruza bw’ibicuruzwa rusubire gukora, gukomeza kuganira no gukora ubuvugizi ku ndongozi nkuru z’ibihugu ku ishyirwaho ry’imipaka mito mito yorohereza imigenderanire y’abaturage basanzwe.”

Hanzuwe kandi gukomeza  gutegura ubusabane bw’abaturage binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Kugeza ubu umubano w’u Burundi n’u Rwanda uhagaze neza.

Wabaye mubi ubwo mu 2015, muri icyo gihugu hageragezwaga guhirika ubutegetsi, u Burundi bushinja u Rwanda gukingira ikibaba abagerageje icyo gikorwa.

Umubano nusagambe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, haje izindi ntumwa

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Abahoze bakomeye muri FDLR, barimo General basabiwe ibihano

Inkuru ikurikira

Ingabo za Congo zikomeje gushaka uko zisunika M23 ziyivana mu duce yigaruriye

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Ingabo za Congo zikomeje gushaka uko zisunika M23 ziyivana mu duce yigaruriye

Ingabo za Congo zikomeje gushaka uko zisunika M23 ziyivana mu duce yigaruriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010