Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

 Inzu ya Mudugudu yahiye harimo umwana usinziriye abaturanyi barahagoboka

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/02/16 2:17 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ruhango: Inzu y’Umukuru w’Umudugudu mu Karere ka Ruhango yafashwe n’umuriro mu gihe harimo umwana asinziriye, abaturanyi barahagoboka bamukuramo ari muzima.

Inzu ya Mudugudu yahiye umwana wari uryamye akurwamo ari muzima

Ntabareshya Etienne ni umukuru w’Umudugudu wa wa Mutima, mu Kagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Ntongwe.

Inzu ye yafashwe n’inkongi bikekwa ko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi. Ubwo byabaga mu nzu harimo umwana wabo asinziriye, abaturanyi bamukuramo ari muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo  Kwizera Prosper yabwiye UMUSEKE ko  ahagana saa kumi z’umugoroba (ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare, 2023) aribwo babonye ko inzu itangiye gushya bihutira gutabara.

Kwamamaza

Kwizera avuga ko iyo nzu ya Mudugudu yafashwe n’inkongi ababyeyi na bamwe mu bana bo muri uyu Muryango badahari, usibye umwana muto wari uryamye.

Gitifu Kwizera avuga ko abatabaye bahise bakingura icyumba umwana yari aryamyemo baramusohokana.

Ati: “Igice cy’uruhande rumwe cyahiye gihiramo ibikoresho byo mu rugo byinshi.”

Yavuze ko mu byahiye harimo ibiryamirwa byose, televiziyo nini, ibiribwa birimo ibishyimbo, ibigori, ubunyobwa n’ibindi by’ingirakamaro.

Cyakora avuga ko nta muntu wahiriyemo cyangwa wahakomerekeye, uretse inzu n’ibyo bikoresho.

Kwizera avuga ko barimo gukeka ko icyateye iyo nkongi ari insinga z’amashanyarazi zishaje zishobora kuba zakoranyeho zigateza iyo mpanuka.

Umuryango wa Mudugudu wimukiye mu gikoni cyabo, Ubuyobozi bw’Akagari bukavuga ko bwakoze ibarura ry’ibintu byose byahiriye mu nzu kugira ngo bubimenyeshe inzego z’Umurenge n’Akarere.

Igice kimwe cy’inzu cyakongotse gihiramo n’ibikoresho byo mu rugo.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Gatsibo: Mudugudu arakekwaho kwicisha umuhini umuturage 

Inkuru ikurikira

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010